00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire Kevin yahishuye ko Niyomugabo wa APR FC yamuburiye kuri mugenzi we wari wagambiriye kumuvuna

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 December 2024 saa 11:10
Yasuwe :

Kapiteni wa Rayon Sports yahishuye ko Niyomugabo Claude wa APR FC yamuburiye, akamubwira ko ikipe yatumye Taddeo Lwanga kumuvuna agasohoka mu kibuga hakiri kare.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muhire yavuze ko Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yamubwiye ko akwiriye kwirinda kuko bashobora kumuvuna kandi akenewe mu Ikipe y’Igihugu.

Ati “Bamuhaye ubutumwa bwo kuza kumvuna kugira ngo mvemo ariko ntibyacamo. Iyo uri mu kibuga muba mugomba guhatana. Umukinnyi w’inshuti yanjye Claude yanyegereye arambwira ngo wirinde turagukeneye muri CHAN batakuvuna.”

Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ku munota wa 64 Taddeo Lwanga yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Muhire Kevin.

Muhire ni we watoranyijwe nk’umukinnyi mwiza wa Rayon Sports muri uyu mukino, ndetse ahabwa n’igihembo cy’ibihumbi 500 Frw.

Muhire Kevin yakinnye azi neza ko Taddeo Lwanga aza kumuvuna
Taddeo Lwanga ari mu bakinnyi APR FC yakinishije ku mukino wa Rayon Sports
Muhire Kevin yabaye umukinnyi mwiza wa Rayon Sports
Muhire Kevin yashyize hanze ubugambanyi yari yakorewe na APR FC
Niyomugabo Claude yahishuriye Muhire ko Taddeo Lwanga aza kumuvuna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .