00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire Kevin yabaye umukinnyi w’umwaka, IGIHE irashimirwa; mu bihembo bya Rwanda Premier League 2023/24

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 August 2024 saa 10:13
Yasuwe :

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka wa 2023/24 mu birori byo guhemba indashyikirwa za Shampiyona y’u Rwanda byateguwe na Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games.

Ibi birori byabereye muri studio za Televiziyo Rwanda na KC2 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2024.

Muhire Kevin wagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda mu Ukwakira, yahawe igihembo cya miliyoni 3 Frw ahigitse Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, ubu uri muri Police FC, na Ruboneka Jean Bosco ukinira APR FC.

Ibitego bitandatu n’imipira 11 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be mu mikino 22 ni byo byahesheje uyu mukinnyi wa Rayon Sports ukina asatira izamu kwegukana iki gihembo.

Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, yakinnye imikino 27, atsinda ibitego bine, atanga n’imipira itatu yabibyaye mu gihe Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, kuri ubu werekeje muri Police FC, yakinnye imikino 27, atsindamo ibitego 15.

Abanya-Nigeria Victor Mbaoma wa APR FC na Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, banganyije ibitego 15 ndetse bagabana igihembo cya miliyoni 3 Frw.

Thierry Froger watozaga APR FC, wegukanye Igikombe cya Shampiyona adatsinzwe mu mikino 30 kuko yatsinzemo 19, yabaye umutoza w’umwaka ahigitse Habimana Sosthène utoza Musanze FC na Afhamia Lotfi utoza Mukura VS.

Umunyezamu w’umwaka wa Shampiyona ya 2023/24 yabaye Pavel Ndzila wa APR FC aho mu mikino 29 yakinnye harimo 16 atinjijwe igitego. Yahigitse
Nicholas Sebwato wa Mukura VS na Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports.

Ikindi gihembo ni icy’icyiciro cy’umukinnyi ukiri muto w’umwaka, mu bari munsi y’imyaka 21, cyagukanywe na Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS wakinnye imikino 27, agatsindamo ibitego bitanu mu gihe yatanze imipira itanu yabyaye ibitego. Yacyegukanye ahigitse Iradukunda Pascal wa Rayon Sports na Muhoza Daniel wa Etoile de l’Est.

Igitego cyatsinzwe na Tuyisenge Arsène ubwo Rayon Sports yahuraga na Muhazi United mu mikino yo kwishyura, cyatowe nk’icy’umwaka aho cyahigitse icyo Ishimwe Jean René wa Marines FC yatsinze APR FC n’icyo Muhoza Daniel wa Etoile de l’Est yatsinze Marines FC kuri Stade ya Ngoma.

Hatowe kandi ikipe y’umwaka y’intoranywa za Shampiyona ya 2023/24 ari zo Umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC, ba myugariro Kubwimana Cédric wakiniraga muri Mukura VS [werekeje Muhazi United], Ishimwe Christian wakiniraga APR FC werekeje muri Police FC, Niyigena Clément wa APR FC na Shafiq Bakaki wa Musanze FC.

Abakina hagati ni Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Rukundo Abdulrahman wakiniraga Amagaju FC werekeje muri Rayon Sports na Muhadjiri Hakizimana wa Police FC mu gihe ba rutahizamu ari Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC werekeje muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC.

Igihembo cy’icyiciro cy’umusifuzi w’umwaka cyatoranyijwe na Komisiyo y’Imisifurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyegukanywe n’Umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Hashimiwe itangazamakuru ridahwema guteza imbere Shampiyona na ruhago Nyarwanda aho IGIHE yegukanye igihembo cy’umwaka mu bitangazamakuru byandika imikino kuri internet, ihigitse Inyarwanda, Isimbi, The New Times na Rwanda Magazine.

Ikiganiro cy’umwaka cya siporo kuri televiziyo cyabaye Kick-Off cya Televiziyo Rwanda aho cyatsinze Isports cya Ishusho TV, Bench ya Siporo cya Isibo TV na Zoom Sports cya TV10.

Ikiganiro cy’umwaka cya siporo cya Radiyo cyabaye Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda, gihigitse 10Sports cya Radio10 n’Urukiko Rw’Ubujurire cya Fine FM.

Rigoga Ruth ukorera RBA, yabaye umunyamakuru w’umwaka mu bagore ahigitse Ishimwe Adélaïde wa Radio10 naho igihembo nk’iki mu bagabo gitwarwa na Sam Karenzi wa FINE FM.

Karenzi yari ahatanye na Kayishema Tity Thierry, Rugangura Axel na Rugaju Reagan ba RBA, Hitimana Claude wa Radio10, Kayiranga Ephrem wa Ishusho TV na Niyibizi Aimé wakoraga kuri Fine FM.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yashimangiye ko gutanga ibi bihembo bizatuma habaho gukora cyane mu mwaka w’imikino utaha.

Ati “Ibi biratanga umusaruro, ni ugutera ishyaka ku bagomba gukora ibizakurikira. Mfite icyizere ko umwaka w’imikino wa 2024/25 uzabamo ihangana kurusha uwa 2023/24.”

Yashimiye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bafatanya guteza imbere umupira w’amaguru, by’umwihariko kandi ashimira Umukuru w’Igihugu ku bikorwaremezo bya siporo.

Ati “Iriya Stade Amahoro tugomba kuyuzuza uko byagenda kose kuko ni cyo twayiherewe.”

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yashimiye ababonye ibihembo, avuga ko umwaka w’imikino utaha uzatangira ku wa 15 Kanama ugomba kurangwa no gukora cyane, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.

Ati “Buri wese mu bahembwe yakoresheje ingufu nyinshi. Ni ukugira ngo turusheho gukora neza mu mwaka w’imikino utaha.”

Yakomeje agira ati “Kuzuza Stade bavuze, biraturuka kuri twese, biraturuka ku kuba buri wese yakoze neza ibyo agomba gukora, hakagaragara ubunyamwuga n’ubunyangamugayo. Bariya batoya dutoza, babareberaho.”

Munyantwali yasabye abafatanyabikorwa gushora mu mupira w’u Rwanda kuko ari ubucuruzi, yizeza ko batazahomba.

Yasabye kandi abafana kuzajya bitabira imikino ku bibuga, bagafana kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin utitabiriye itangwa ry'ibihembo, yifotozanya n'igihembo yegukanye ndetse n'icyo kuba mu ikipe y'umwaka
Rukundo Abdul Rahman, Iradukunda Pascal na Muhire Kevin bakinira Rayon Sports
Victor Mbaoma (iburyo) na Ani Elijah (hagati) bagabanye igihembo cy'uwatsinze ibitego byinshi kuko bombi binjije 15
Bamwe mu bagize ikipe y'umwaka w'imikino wa 2023/24 muri Shampiyona y'u Rwanda
Ruzindana Nsoro ni we wabaye umusifuzi w'umwaka
Sam Karenzi yabaye umunyamakuru w'umwaka mu bagabo
Kayishema Thierry Tity yakiriye igihembo cyahawe ikiganiro cya RTV Kick-Off
IGIHE yashimiwe nk'ikinyamakuru cy'umwaka mu byandika kuri 'internet'
Chairman w'Inama y'Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yavuze ko gutanga ibihembo nk'ibi bizatuma ihangana ryiyongera muri Shampiyona y'u Rwanda
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yasabye abafana kuzitabira imikino mu mwaka w'imikino wa 2024/25 uzatangira ku wa 15 Kanama
Martina na Lucky bakorera RBA ni bo bayoboye ibirori bya "Rwanda Premier League Awards 2023/24"
Ani Elijah na we yahembwe nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi
Perezida wa FERWAFA, Munyentwali Alphonse (iburyo), ashyikiriza Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira igihembo cya Victor Mbaoma watsinze ibitego byinshi
Myugariro Niyigena Clément afite igihembo cyo kuba mu ikipe y'umwaka
Ruboneka Jean Bosco afite igihembo cyo kuba mu ikipe y'umwaka ya Shampiyona
Victor Mbaoma afite igihembo cya rutahizamu mwiza n'umwe mu bagize ikipe y'umwaka
Abakinnyi ba APR FC bahawe ibihembo bifotozanyije na Chairman wayo, Col. Richard Karasira
Tuyisenge Arsène yahawe igihembo cy'igitego cyiza muri Shampiyona ya 2023/24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .