00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhazi United yitegura Rayon Sports yahembye bwa mbere muri uyu mwaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 April 2025 saa 02:42
Yasuwe :

Muhazi United yitegura Rayon Sports, yahembye amezi abiri mu birarane by’amezi atatu yari ibereyemo abakinnyi bayo, baherukaga guhembwa mu Ukuboza 2024.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba, izakira Gikundiro ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025 saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma.

Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yabwiye IGIHE ko bahembye amezi abiri ariko n’ugusigaye kuzishyurwa vuba.

Yagize ati “Twabahaye amezi abiri ariko n’ukundi gusigaye tuzakubaha mu cyumweru gitaha.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yifuza kuzatsinda Rayon Sports cyane ko iyi kipe ikeneye amanota abongerera amahirwe yo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere.

Nyuma y’Umunsi wa 23 wa Shampiyona, Muhazi United iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26, mu gihe Rayon Sports iri ku wa kabiri na 47.

Abakinnyi ba Muhazi United bakozwe mu ntoki mbere yo guhura na Rayon Sports ku wa Gatandatu
Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .