Iyi kipe yo mu Burasirazuba, izakira Gikundiro ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025 saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma.
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yabwiye IGIHE ko bahembye amezi abiri ariko n’ugusigaye kuzishyurwa vuba.
Yagize ati “Twabahaye amezi abiri ariko n’ukundi gusigaye tuzakubaha mu cyumweru gitaha.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yifuza kuzatsinda Rayon Sports cyane ko iyi kipe ikeneye amanota abongerera amahirwe yo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Nyuma y’Umunsi wa 23 wa Shampiyona, Muhazi United iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26, mu gihe Rayon Sports iri ku wa kabiri na 47.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!