Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, ni bwo Muhazi United FC izakirira Rayon Sports kuri Stade y’Akarere ka Ngoma mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino amakipe yombi akeneye gutsinda, kuko Rayon Sports yifuza gukomeza guhanganira Igikombe cya Shampiyona, Muhazi United FC na yo ikirinda kujya mu makipe ahanganye no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Uyu mukino ugiye gukinwa amakipe yombi arimo ibibazo by’amikoro, ariko Muhazi United ikaba ari yo bikabije kuko iheruka guhemba abakinnyi mu Ukuboza 2024.
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’amikoro kitarakemuka ariko buri wese mu ikipe afite ubushake bwo kwirengagiza ibibazo bihari bagatsinda umukino.
Ati “Ikibazo kirahari ntabwo twabihakana, ariko nanone hari inzira nyinshi zo kubisohokamo. Abakinnyi barabyumva neza ko uriya ari umukino wafasha ikipe kandi na bo ukabafasha. Ubwo rero nta kabuza tugomba kuwutsinda.”
“Mu biganiro twagiranye na bo batwemereye ko bazatanga imbaraga zabo zose tukegukana amanota atatu, ariko natwe tukaganira n’abaterankunga ngo turebe uko twabishyura ibirarane tubafitiye.”
Nkaka yongeyeho ko abafana ba Muhazi United FC bakwiriye kugira uruhare mu ntsinzi izaboneka, kuko kuba ari bo bazakira umukino bakwiriye kwitabira ari benshi bagafasha ikipe mu buryo bushoboka.
Nubwo hari ubukene muri Muhazi United, Ubuyobozi bwayo burateganya kongera agahimbazamushyi kakarenga ibihumbi 100 Frw, buheruka gutanga ubwo batsindaga Bugesera FC mu mukino w’Umunsi wa 22.
Rayon Sports na yo iherutse guhagarika bamwe mu batoza bayo, Mazimpaka Andre na Robertinho nyuma y’uko umusaruro wayo udashimishije ubuyobozi, ishyiraho Rwaka Claude
Mu mikino irindwi iheruka guhuza amakipe yombi, Muhazi United FC ntabwo irabasha gutsinda Rayon Sports na rimwe, kuyigaranzura byatuma yandikira amateka iwayo.
Muhazi United FC ifite amanota 26 ku mwanya wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 23, mu gihe Rayon Sports FC iri ku wa kabiri n’amanota 47, ikarushwa rimwe na APR FC iyoboye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!