00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhazi United ifite ubukene bukabije yahize kwihambira kuri Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 April 2025 saa 03:36
Yasuwe :

Amezi agiye kuba ane Muhazi United FC idahemba abakinnyi bayo, ariko yarahiye ko umukino wa Rayon Sports FC igomba kuwutsinda kugira ngo ihangane n’ibibazo byose bihari.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, ni bwo Muhazi United FC izakirira Rayon Sports kuri Stade y’Akarere ka Ngoma mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino amakipe yombi akeneye gutsinda, kuko Rayon Sports yifuza gukomeza guhanganira Igikombe cya Shampiyona, Muhazi United FC na yo ikirinda kujya mu makipe ahanganye no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Uyu mukino ugiye gukinwa amakipe yombi arimo ibibazo by’amikoro, ariko Muhazi United ikaba ari yo bikabije kuko iheruka guhemba abakinnyi mu Ukuboza 2024.

Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’amikoro kitarakemuka ariko buri wese mu ikipe afite ubushake bwo kwirengagiza ibibazo bihari bagatsinda umukino.

Ati “Ikibazo kirahari ntabwo twabihakana, ariko nanone hari inzira nyinshi zo kubisohokamo. Abakinnyi barabyumva neza ko uriya ari umukino wafasha ikipe kandi na bo ukabafasha. Ubwo rero nta kabuza tugomba kuwutsinda.”

“Mu biganiro twagiranye na bo batwemereye ko bazatanga imbaraga zabo zose tukegukana amanota atatu, ariko natwe tukaganira n’abaterankunga ngo turebe uko twabishyura ibirarane tubafitiye.”

Nkaka yongeyeho ko abafana ba Muhazi United FC bakwiriye kugira uruhare mu ntsinzi izaboneka, kuko kuba ari bo bazakira umukino bakwiriye kwitabira ari benshi bagafasha ikipe mu buryo bushoboka.

Nubwo hari ubukene muri Muhazi United, Ubuyobozi bwayo burateganya kongera agahimbazamushyi kakarenga ibihumbi 100 Frw, buheruka gutanga ubwo batsindaga Bugesera FC mu mukino w’Umunsi wa 22.

Rayon Sports na yo iherutse guhagarika bamwe mu batoza bayo, Mazimpaka Andre na Robertinho nyuma y’uko umusaruro wayo udashimishije ubuyobozi, ishyiraho Rwaka Claude

Mu mikino irindwi iheruka guhuza amakipe yombi, Muhazi United FC ntabwo irabasha gutsinda Rayon Sports na rimwe, kuyigaranzura byatuma yandikira amateka iwayo.

Muhazi United FC ifite amanota 26 ku mwanya wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 23, mu gihe Rayon Sports FC iri ku wa kabiri n’amanota 47, ikarushwa rimwe na APR FC iyoboye.

Muhazi United FC irashaka kwizirika kuri Rayon Sports ikabona amanota yo kwirinda kugana mu manga
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yahamije ko Rayon Sports itazabava mu nzara nubwo badaheruka guhemba abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .