Muhadjiri yavuze ku makuru y’uko yaba agiye gusubira mu ikipe yo mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Amavubi, Hakizimana Muhadjiri ukinira Emirates FC yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, yanyomoje amakuru avuga ko ashobora kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko hari ibyo atumvikanaho n’iyi kipe yo muri Asia akinira.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Hakizimana Muhadjiri yasinyiye Emirates FC ku masezeno y’imyaka itatu, avuye muri APR FC.

Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi atishimiwe muri Emirates FC bijyanye n’ibyo yari yitezweho ku buryo ashobora gutandukana nayo akagaruka mu Rwanda gukinira imwe mu makipe yaho akomeye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Hakizimana Muhadjiri yahakanye aya makuru, avuga ko ababivuga ari abatishimiye ko yatera imbere ndetse yemeza ko abanye neza n’ikipe ye.

Ati “Ntabwo ari byo, Kugaruka mu Rwanda ntabwo mbyanze kuko ni mu rugo gusa biragora iyo umuntu yakinnye hanze y’igihugu kugaruka kuko aba yifuza gutera imbere biruseho.’’

‘’Abantu ndabamenyereye, baravuga ariko Imana niyo ipanga.Njye ubu ndi mu kazi, ikipe nigera igihe ikambwira ko itankeneye, nzafata utwanjye ntahe. Ubu ndi mu ikipe, nta kibazo mfitanye nayo kandi mukanya ndajya mu myitozo.’’

Abajijwe niba koko hari ibiganiro yagiranye n’Ubuyobozi bwa APR FC ku buryo yagaruka mu Rwanda akayikinira, Muhadjiri yavuze ko basanzwe baganira nk’ikipe yakiniye.

Ati “APR ni ikipe nubaha, ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza, sindavugana nabo ariko bashobora no kumpamagara bakansuhuza, bakambaza amakuru yanjye nk’uko basanzwe babikora kuko n’ikipe nakinnyemo kandi ntavuyemo nabi. Ni ibintu bisanzwe.”

Si ubwa mbere humvikanye amakuru ko Hakizimana Muhadjiri yashwanye na Emirates FC kuko nubwo yazaga mu Rwanda mu kiruhuko, muri Kanama 2019, byavugwaga ko ashobora kudasubirayo.

Hakizimana Muhadjiri amaze amezi atandatu akinira Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Muhadjiri avuga ko nta kibazo afitanye na Emirates Football Club ndetse nta kipe yo mu Rwanda baraganira ngo imusabe ko yayikinira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza