Muhadjiri yanenzwe bikomeye nyuma yo kujugunya ingobyi itwarwaho abakinnyi (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa APR FC, Hakizimana Muhadjiri, yagarutsweho n’abanyarwanda benshi batishimiye igikorwa yakoze ku mukino ikipe ye yaraye itsinzwemo na AS Muhanga ibitego 2-1 ku munsi wa 28 wa shampiyona, aho yatereye hanze n’umujinya mwinshi ingobyi y’abarwayi yari ku kibuga.

Mbere y’uko umusifuzi wa kane w’umukino yerekana iminota y’inyongera, ku wa 90, myugariro wa APR FC, Rugwiro Hervé yasunitswe na Bizimana Yannick wa AS Muhanga, na we amukinira nabi, aho uyu mukinnyi wa APR FC yahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

Bizimana byagaragara ko yababaye, yahise ahamagarizwa abaganga n’umusifuzi wo hagati, Hakizimana Louis. Abakoranabushake bari ku kibuga (akenshi baba ari ab’ikipe yakiriye), babwiwe ko baza gukura uyu mukinnyi wa AS Muhanga mu kibuga ku mabwiriza bari bahawe n’abari ku ntebe y’abatoza n’abasimbura ba AS Muhanga, baza mu kibuga baseta ibirenge.

Hakizimana Muhadjiri yagiye kubasanganira, abaka ingobyi yihuta kuko iminota y’umukino yasaga n’igana ku musozo ndetse n’ikipe ye ikiri inyuma n’ibitego 2-1 mu gihe umusifuzi Hakizimana Louis yahise asubiza aba bakoranabushake inyuma, abirukana mu kibuga.

Muhadjiri yagejeje ingobyi aho Bizimana Yannick yari aryamye, yitabwaho n’abaganga, undi ahita ahaguruka, ntiyayijyaho. Issa Bigirimana yarayifashe, ayihereza Muhadjiri wirukanse agana ahagana ku murongo bitagombeye ko awugeraho, ayijugunya n’imbaraga nyinshi zivanze n’umujinya.

Abanyarwanda batandukanye babonye iki gikorwa, haba ku kibuga ndetse na nyuma y’umukino ku mashusho, banenze iyi myitwarire ya rutahizamu wa APR FC, bavuga ko nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda, wifuza gukina hanze atakabaye akora igikorwa nk’iki mu gihe abandi bibaza niba nta bihano aza guhabwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Bamwe bibazaga bati “ APR FC, ese muzi agaciro kiriya ngobyi y’abarwayi?”

Uwitwa Gahamanyi Daniel ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko bibabaje kubona hakorwa igikorwa nk’iki, abigereranya no gutesha agaciro Croix Rouge y’u Rwanda.

Ati " Birababaje. Ese APR FC muzi agaciro k’ingobyi? FERWAFA niba koko mubishyigikiye ngaho Croix Rouge y’u Rwanda ndumva muri kuyigora mwangiza ibikoresho byayo munayitesha agaciro.”

Richard Kwizera yavuze ko ibyo Muhadjiri yakoze nta bunyamwuga burimo mu gihe umunyamakuru wa Radio/TV 10, Jado Castar, yavuze ko harimo kurengera gukwiriye umwanzuro uhamye.

Gutsindirwa i Muhanga byatumye amahirwe ya APR FC ku gikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ayoyoka, aho kuri ubu irushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere na 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire.

Umutoza wa AS Muhanga, Mbarushimana Abdou aregera umusifuzi Hakizimana Louis uburyo bashyize hasi Bizimana Yannick
Umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves, yashyamiranye na rutahizamu wa AS Muhanga, Habimana Yussuf, imbere y'umusifuzi nyuma y'uko Yannick ashyizwe hasi
Rutahizamu wa APR FC, Hakizimana Muhadjili, yagiye guhura n'abakoranabushake abaka ingobyi arayizanira
Umusifuzi Hakizimana Louis yasubije inyuma abakoranabushake binjiye mu kibuga baseta ibirenge
Umusifuzi yabwiye abakoranabushake ko bagomba gusohoka kuko bari gutinza umukino
Bahise bahindukira barasohoka
Umwe mu bakoranabushake yitegereza Muhadjili aho ajyanye ingobyi
N'umujinya mwinshi Muhadjili washakaga igitego cya kabiri yajugunye ingobyi hanze y'ikibuga
Hari ku munota wa 90 mu gihe amahirwe yari asigaye mu minota itanu yongeweho
Nzeyimana Felix ushinzwe umutekano mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa yafashije umusifuzi gusohora mu kibuga abakoranabushake
Bizimana Yannick wari umaze gutsinda APR FC ibitego bibiri wenyine nyuma yo gukorerwaho ikosa yasohotse mu kibuga
Umwe mu bakoranabushake yagiye gutoragura ingobyi yari imaze kujugunywa hanze y'ikibuga na Muhadjili agaruka aseka
Nyuma y'umukino Muhadjili yababajwe cyane n'uko batsinzwe uyu mukino amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona akayoyoka
Daniel Gahamanyi ku rubuga rwa Twitter yanenze uyu rutahizamu wa APR FC atangaza ko ubu atari ubunyamwuga
Richard Kwizera nawe yavuze ko iyi myitwarire atari iya kinyamwuga
Gahamanyi yagarutse yerekana ko uretse ko bidakwiye gushyigikirwa ari no kwangiza ibikoresho bya Croix Rouge y'u Rwanda
Umunyamakuru wa Radio/TV10 Jado Castar we yatangaje ko harimo kurengera gukwiriye umwanzuro uhamye
Uwitwa Cassien Leprince we yasanishije igikorwa cya Muhadjili no gusigara inyuma k'umupira w'amaguru muri rusange
Shingiro we yabazaga ikipe ya APR FC niba koko izi agaciro k’ingobyi y’abarwayi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza