Ibi yabigarutseho ubwo yari amaze gutwara igikombe cya Super Cup kuri uyu wa Gatandatu.
Iki gikombe cyari kimaze igihe kivugwaho byinshi ahanini kubera isubikwa ry’indi mikino yari iri ku munsi cyakiniweho.
Ku ruhande rumwe, APR FC y’umutoza Darko Novic ukomeje kutishimirwa n’abakunzi ba APR FC kubera ko atari yabemeza ku mikinire ndetse by’umwihariko kubera kudakinisha abakinnyi bashya iyi kipe yaguze.
Ku rundi ruhande hari Police FC ifite inzara yo gutangira kwiyubakira izina mu Rwanda yegukana ibikombe bitandukanye.
Nubwo aya makipe yombi yatanze arenga Miliyari 1,5Frw, agura abakinnyi bashya, umukinnyi wagaragaye kurusha abandi yari Hakizimana Muhadjiri, Umunyarwanda benshi bavuga ko arusha abandi impano ya ruhago, aho Pavel Ndzila n’umutambiko w’izamu ari bo batumye adafungura amazamu kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda mbarwa, bahagarara bashize amanga bakavuga ko badatinya ko abakinnyi b’abanyamahanga bongerwa cyane ko yizeye ko uwaza wese byagorana ko yamwicaza.
Ati “Nubwo bazana abanyamahanga 20 nta kibazo, njye nahuye n’abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda. Utinya ko abanyamahanga bongerwa ni uba utiyizeye, njye baba batumye nkora cyane".
Muhadjiri mu mukino nyirizina yakomezaga gushyamirana n’abafana ba APR FC bamwe bamuhaga akaruru uko afashe umupira, abandi bakamubwira amagambo arimo ko ashaje, ku myaka ye “30” nk’uko yabitangaje.
Nyuma yo gutera penaliti ya mbere y’ikipe ye akayinjiza, yaje na we kubahindukirira arababwira ati mushyire umupira hasi. Ngo ntabwo yanyuzwe n’uko bamwakiriye kandi yarabakiniye.
Ati “Buriya abafana ntabwo rimwe na rimwe bubaha, APR FC ni ikipe umuntu yakoreye kandi ntabwo nayivuyemo nabi, ukuntu bitwaraga ntabwo bikwiye, bityo uba ugomba kubereka ko umupira udakinirwa hanze ahubwo ukinirwa mu kibuga”.
Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC yigeze kuvugwa muri Rayon Sports ubwo isoko ry’igura n’igurisha ryari ririmbanyije. Uyu mukinnyi ubwo twaganiraga, yemeye ko koko habuze gato ngo asinyire Murera, gusa ko yishimira amahitamo yakoze yo kujya mu iyi kipe y’abashinzwe umutekano.
Ati “Nahisemo neza kuza muri Police kuko natwaye ibikombe. Mu mupira buri wese aba afite icyerekezo ni byo ko hari abifuzaga ko najya muri Rayon Sports nk’uko hari n’abifuza ko nasaza. Nafashe icyemezo kandi ni neza.”
Police na Hakizimana Muhadjiri biteganyijwe bazahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri, berekeza muri Algeria gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup bafitanye na CS Constantine tariki ya 17 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!