Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi batigeze bagaragara mu kibuga mu mpera za shampiyona y’u Rwanda ya 2023/24 kubera ibibazo yari yaragiranye na Kiyovu Sports.
Gusa ariko mu gihe cy’isoko ry’abakinnyi yahise avugana na Gorilla FC ayerekezamo ndetse anafatanya na yo mu mikino ibiri ifungura Shampiyona ya 2024/25.
Amasezerano y’umwaka umwe yasinye ntabwo agezweho kuko iyi kipe yahise imurekura akajya gushaka amaramuko muri Arabie Saoudite mu Cyiciro cya Kane (Saudi Third Division).
Iyi shampiyona yerekejemo isanzwe ikinwamo n’amakipe 40 aba mu matsinda ane hakurikijwe uduce amakipe aba aherereyemo. Al-Selmiyah Club iri ahitwa Al-Kharj City, mu Murwa Mukuru wa Riyadh.
Usibye Gorilla n’Urucaca, Mugunga Yves yakiniye na APR FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!