Kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Gorilla FC yahakiriye Vision FC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka mu mukino wihariwe n’iyi kipe itozwa na Alain Kirasa. Gorilla FC yakomezaga guhusha igitego ku kindi, yaje gusoza igice cya mbere inganya 0-0 na Vision FC ndetse n’iminota 90 ishira nta kipe irabona mu izamu ry’iyindi.
Muri uyu mukino ariko, mbere y’uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi ko iminota yongeyeho irangiye, Mugunga Yves wagiye mu kibuga asimbuye, yaje kunyeganyeza inshundura z’umunyezamu Rutaaya Michael wari witwaye neza kugeza ubwo, ni ko gutsindira Gorilla FC igitego cy’intsinzi ku munota wa gatandatu w’inyongera.
Kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VC yari yakiriye Gasogi United yaherukaga gutsinda mu mikino ibiri iheruka, gusa iyi kipe ya KNC ni yo yaje gusozanya intsinzi y’igitego 1-0 bityo itangirana Shampiyona amanota atatu.
Uretse intsinzi, ikipe ya Gasogi United yanabaye ikipe ya mbere ifunguye amazamu muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2024-2025, dore ko igitego cya Harerimana Abdelaziz bakunda kwita Rivaldo ari cyo cyabimburiye ibindi bizatsindwa muri uyu mwaka mushya.
Umukino wa Gatatu wabaye kuri uyu munsi, Bugesera FC yanganyirije mu rugo n’Amagaju 0-0.
Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports yakira Marine FC i Nyamirambo na ho ku Cyumweru Muhazi FC yakire Musanze FC kuri Stade ya Ngoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!