Ni umukino w’Umunsi wa Gatandatu mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, aho uteganyijwe ku wa 18 Ugushyingo 2024, ukazakinirwa Akwa Ibom ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium.
Mugisha Richard uri mu baherekeje ikipe, yavuze ko icyizere ari cyose mu bakinnyi kandi bizeye neza gukoresha imbaraga zose bagatanga ibyishimo ku Banyarwanda.
Ati “Ntabwo birarangira ni cyo kiri mu bakinnyi. Ni byo koko Nigeria ni ikipe ikomeye nk’uko twese tubizi haba ku rutonde rusange ndetse n’abakinnyi ifite. Tugiye gukina na bo ari twe dufite igitutu n’ishyaka, kuko bo babonye itike byararangiye.”
“Ikindi kandi ntabwo wavuga ko byoroshye kuko bashobora gukina bashaka kuzamura amanota ku mukinnyi ku giti cye, kuzamuka ku rutonde rwa FIFA. Iyo bakoze ku bakinnyi bose uhita umenya ko umukino uzaba utoroshye.”
Mugisha yongereyeho ko abakinnyi bose bafite intego zo gukorana imbaraga ziruta izo bakoresheje ubwo banganyirizaga na Super Eagles kuri Stade Amahoro 0-0.
Ati “Iyo uganiriye n’abakinnyi bakubwira ko bazakoresha imbaraga zirenze izo bakoresheje bakinira [na Nigeria] i Kigali. Nubwo rero Abanyarwanda batari hano, turabahamagarira kuzakurikira umukino ari benshi. Byose biracyashoboka kuko ibindi byose bitari ugutsinda ntacyo byadufasha.”
Biteganyijwe ko umukino uzahuza Nigeria n’u Rwanda uzakurikirwa n’Abanyarwanda kuri Televiziyo y’u Rwanda, kuko CAF yamaze gutanga uburenganzira nk’uko Mugisha Richard yabitangaje.
Ikipe y’u Rwanda iherutse gutsindirwa mu rugo n’iya Libya igitego 1-0, bigabanya amahirwe yayo yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizaba mu 2025.
Mu Itsinda D, Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 mu gihe Bénin ifite amanota atandatu ku mwanya wa kabiri.
Amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu Gikombe cya Afurika ni uko Bénin yatsindwa na Libya, rwo rukazatsinda Nigeria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!