Muri uyu mukino Mugisha Bonheur yarebye mu izamu ku munota wa 94, ni ukuvuga ku wa kane w’inyongera, bihesha ikipe ya APR FC kugira amanota 51.
APR FC ibitse igikombe cya shampiyona, yahise ifata umwanya wa mbere kuko irusha Kiyovu SC inota rimwe, yo ifite 50.
Kiyovu SC yatakaje uyu mwanya nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino wakinwe ku wa Gatanu.
Umukino wahuje APR FC na Bugesera FC wabereye mu Mujyi wa Nyamata. Wari umukino Bugesera FC yari yiteguye cyane kuko iminota isanzwe yarangiye amakipe anganya 0-0 ariko APR FC yakomeje gukinira imbere y’izamu rya Bugesera yayinjije igitego habura amasegonda make ngo urangire.
APR FC yari yakoze impinduka muri 11 isanzwe ibanzamo, hari hitabajwe abarimo Nizeyimana Djuma na Nsanzimfura Keddy, abakinnyi badakunze kwitabazwa babanje mu kibuga.
Nizeyimana yari yaje mu mwanya wa Byiringiro Lague mu gihe Nsanzimfura yari mu wa Ruboneka Bosco ukina hagati mu kibuga.
Undi mukino wakinwe, AS Kigali yanganyije na Etincelles FC ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Rachid Mutebi (53’, 90+4’); ni ku mipira yahawe na Mbula Jonathan ndetse Mudeyi Suleiman.
AS Kigali yatsindiwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 80 ndetse na Sarpong Michael wabonye inshundura ku munota wa 82.
Kugeza ubu APR FC ni yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51, Kiyovu SC ifite amanota 50 mu gihe Mukura VS ifite amanota 38 ku mwanya wa gatatu, ikaba inganya na Rayon Sports ya kane.





































Amafoto: Uwase Aliah
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!