Amakuru IGIHE yahamirijwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira avuga ko uyu mukinnyi w’ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia agomba gusubira muri iyi kipe.
Mugisha yavuye muri APR FC muri Nyakanga 2023 yerekeza muri Ahly Tripoli yo muri Libya atatinzemo kuko yamazemo amezi abiri gusa ubundi ajya muri Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia.
Icyakora uyu mukinnyi afite akazi gakomeye ko kuzahatanira umwanya kuko kuri ubu iyi kipe ifite abakinnyi benshi muri iki gice nka Nshimirimana Ismaël Pitchou, Taddeo Lwanga, Richmond Lamptey, Mugiraneza Froduard n’abandi.
APR FC iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2024 ikomeje kubera muri Tanzania. Iyi kipe kandi inakomeje kwitegura Imikino ya CAF Champions League izahuramo na Azam FC mu ijonjora ry’ibanze mu mukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 16-18 Kanama 2024.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!