Mugheni Fabrice yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa AFC Leopards

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Umunye-Congo, Mugheni Kakule Fabrice, watandukanye na Rayon Sports, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa AFC Leopards yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya.

Muri Kamena nibwo Mugheni wari usoje amasezerano, yatangaje ko yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo gusanga badahuza muri gahunda zayo.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yerekeje muri Kenya mu mpera za Kanama, agiye kuganira na AFC Leopards.

Mugheni Fabrice ntiyahise asinyira AFC Leopards kuko ubuyobozi bwayoboraga Rayon Sports bwatinze kumuha urupapuro rumurekura nubwo byakemutse muri Nzeri.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, AFC Leopards, yatangaje ko yasinyishije imyaka ibiri uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports.

Yagize iti “AFC Leopards twishimiye gutangaza ko twasinyishije Umunye-Congo ukina mu kibuga hagati, Fabrice Mugheni, wakiniraga Rayon Sports mu Rwanda.”

“Uyu mukinnyi wakiniye Police FC na Kiyovu Sports, yadusinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.”

AFC Leopards ikunze gukinamo abakinnyi benshi banyuze muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2019, iyi kipe yarimo umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, myugariro Kayumba Soter n’umutoza Cassa Mbungo André, ariko bose bavuyeyo kubera ikibazo cy’amikoro.

Muri Kamena, Ingwe nk’uko iyi kipe yo muri Kenya yitwa n’abakunzi bayo, yabonye umuterankunga mushya wa Betsafe bazakorana mu gihe cy’imyaka itatu.

Mugheni Fabrice wigeze gukina nka Mutuyimana Moussa ubwo yari yahawe ibyangombwa byo gukina nk’Umunyarwanda, yakiniye amakipe arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yanyuzemo inshuro ebyiri.

Kakule Mugheni Fabrice yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa AFC Leopards
Mugheni wari umaze hafi imyaka umunani akina mu Rwanda, yerekeje muri Kenya
Mugheni yatandukanye na Rayon Sports muri Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .