Mugheni Fabrice yagiye kurangizanya n’ikipe yo muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kanama 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Umunye-Congo Mugheni Kakule Fabrice, watandukanye na Rayon Sports, ari kubarizwa muri Kenya, aho yagiye mu biganiro bya nyuma byo gusinya mu Ikipe yaho ya AFC Leopards.

Muri Kamena nibwo Mugheni Fabrice wari usoje amasezerano, yatangaje ko yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo gusanga badahuza muri gahunda zayo.

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yubakisha inzu, yamaze kwerekeza muri Kenya kurangizanya na AFC Leopards.

Mugheni Fabrice yagize ati “Nta gihindutse ndasinya umwaka umwe uyu munsi.”

AFC Leopards ikunze gukinamo abakinnyi benshi banyuze muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2019, iyi kipe yarimo umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, myugariro Kayumba Soter n’umutoza Cassa Mbungo André, ariko bose bavuyeyo kubera ikibazo cy’amikoro.

Muri Kamena, Ingwe nk’uko iyi kipe yo muri Kenya yitwa n’abakunzi bayo, yabonye umuterankunga mushya wa Betsafe bazakorana mu gihe cy’imyaka itatu.

Mugheni Fabrice wigeze gukina nka Mutuyimana Moussa ubwo yari yahawe ibyangombwa byo gukina nk’Umunyarwanda, yakiniye amakipe arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yanyuzemo inshuro ebyiri.

Mugheni Kakule Fabrice ari kubarizwa muri Kenya, aho yagiye kurangizanya na AFC Leopards
Mugheni yatandukanye na Rayon Sports muri Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .