APR FC iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona uzayihuza na Police FC ku wa Gatanu, tariki ya 28 Mutarama 2022.
Uyu mukino ugiye kuba mu gihe umutoza w’iyi kipe, Adil Mohammed Erradi, atishimiye uburyo ubusatirizi bwayo bwitwaye imbere ya AS Kigali aho bwananiwe kubona izamu, umukino ukarangira ari ubusa ku busa.
Ku myitozo yo ku wa Kabiri, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yabwiye abakinnyi ko bafite umwenda w’intsinzi anabasaba kujya batsinda ibitego byinshi buri kipe bahuye.
Ati “Sinaherukaga kuza kubareba mu myitozo bitewe n’akandi kazi mba ndimo, ariko imikino imwe n’imwe yanyu ndayireba. Shampiyona ntiyoroshye kandi nk’uko mubizi mwese iyi kipe ni iy’Ingabo z’Igihugu kandi Ingabo z’u Rwanda aho ziri hose zirangwa n’intsinzi. Namwe mudufitiye umwenda w’intsinzi, imyitozo yanyu nayikurikiranye. Dukeneye kubona muri ya kipe itsinda ibitego byinshi, ikipe yose mugiye guhura ikaba ibizi ko iri butahe itsinzwe ibitego byinshi.”
Yakomeje avuga ko amakipe ahura na APR FC aba ashaka kuyubakiraho amazina, ariko byose bagomba gushaka uburyo babyitwaramo neza nk’ikipe ifite intego yo kugira abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu.
Ati ”Murabizi tuba dushaka kugira abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu, ibyo rero bitangirira hano mu ikipe uba usanzwe ukinira. Mwitware neza kuko muri mu ikipe ibaha byose mushaka ubundi namwe tubasaba intsinzi. Mu kibuga haberamo byinshi ariko ibyo byose mugomba kubinyuramo gitwari kandi mu kinyabupfura, ikipe muhanganye kenshi iza ishaka kububakiraho amazina ariko mubereke ko mwe hari icyo mubarusha.”
Nyuma y’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports ya mbere.
Ikipe y’Ingabo ifite indi mikino ibiri y’ibirarane izahuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC tariki ya 31 Mutarama n’iya 3 Gashyantare 2022.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!