Muri Kamena ni bwo Mucyo Didier yagiye gukora igerageza mu ikipe ya Al-Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports yari amazemo imyaka ibiri.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, uyu mukinnyi yavuze ko kuba atarakiniye Ikipe y’Igihugu biri mu byatumye abura amahirwe yo gukinira iyi kipe y’i Dubai.
Ati “Muri Aziya, numvise abantu bamwe bavuga ibintu bitandukanye, bati ‘naragiye birananira’, ariko nagiyeyo ndakora, mu kibuga nta kibazo ariko kuba ntarakiniye Ikipe y’Igihugu ni byo ntari mfite.”
Gutinda muri iryo gerageza yarimo ni byo byatumye kandi ibiganiro yari afitanye na Police FC bihagarara mu gihe iyi kipe y’abashinzwe umutekano yifuzaga ko yayerekezamo.
Yagize ati “Ibyanjye na Police FC, urumva nari mfite ikibazo cyo kujya i Dubai mu igerageza, ngaruka ntinze, ni yo mpamvu yatumye ibiganiro byanjye na yo bijya hasi.”
Abajijwe impamvu atongereye amasezerano muri Rayon Sports, Mucyo yavuze ko yashakaga aho abona umwanya uhagije wo gukina.
Ati “Njyewe nkeneye umwanya, nkeneye umwanya kuko ndacyafite imyaka yo gukina, rero umwaka wanjye wa kabiri ntabwo wari wagenze neza, nari nkeneye kongera kugera ku rundi rwego. Ni yo mpamvu nahisemo kuza hano muri Bugesera FC.”
Yakomeje agira ati “Ibintu byose ni ugukora kandi ntabwo kuba ukina mu makipe makuru ari bwo uba wemerewe guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, hari n’abandi bamahagawe bari mu yandi makipe nka za Gorilla FC na Bugesera FC hano, icy’ingenzi ni uguhatana kandi nkakora.”
Mucyo Didier yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Bugesera FC yari yavuyemo mu 2022 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!