00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Rayon Sports hongeye kumvikana umwuka mubi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 8 Kamena 2021 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Muri Rayon Sports FC hongeye kuvugwa umwuka mubi uturutse ku buryo abatoza n’abakinnyi bayo bavuga ko bakomeje gufatwa ntibahabwe agaciro bakwiye.

Mbere y’uko shampiyona ya 2020-2021 itangira muri Rayon Sports FC ntabwo byari byiza kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabanje kurwana no gushaka abakinnyi bagombaga kuyifasha guhatanira igikombe cya shampiyona.Hakurikiyeho ibindi bibazo birimo kuba ubuyobozi bwayo butarabasha kwishyura ibirarane bya ’Recrutement’, ni ukuvuga amafaranga abakinnyi bahabwa mu gihe bamaze gusinya amasezerano mashya bufitiye abakinnyi hafi ya bose.

Ikindi kirenze kuri ibi, ni uko abatoza bose bahembwa 50% by’umushahara wabo, nyamara abakinnyi bakaba bahabwa umushahara wabo wuzuye. Ni ibintu byazanye umwuka mubi mu rwambariro kuko amakuru IGIHE yamenye ni uko Staff yose y’iyi kipe itishimye.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka kubaganiriza ububasaba kuza mu makipe umanani ya mbere.

Ati “Duheruka kuganira na bo badusaba gukoresha imbaraga ngo tuze mu makipe umunani ya mbere. Duheruka gukina neza ku mukino twatsinzemo 1-0 Gasogi United. Bari batubeshye ngo ku wa Gatanu baraduha recrutement zacu ariko ntabyo bakoze.”

“Abakinnyi bose ndakubwiza ntawe ugishaka gukina. Mbese nta we wabona ubaza kuko badutwara ku gipindi gusa, mbese turi kuri morale y’umutoza gusa uhora adusaba kwihangana, nta kindi.”

Yakomeje avuga ko ubwo iyi kipe yageraga mu makipe umunani ya mbere ahataniye igikombe cya shampiyona, ubuyobozi bwahise bwumva bihagije kandi nyamara abakinnyi bavuga ko bafite ubushobozi bwo guhatanira igikombe cya shampiyona, cyangwa bakabona umwanya wa kabiri.

Abakinnyi bagifitiwe amafaranga ya recrutement ni Nshimiyimana Amran, Habimana Hussein, Manace Mutatu, Ndizeye Samuel, Bashunga Abouba n’abakinnyi bandi bashya bagiye bahabwa amafaranga atuzuye.

Aba bakinnyi bavuga ko bafite impungenge z’uko mu gihe shampiyona yaba irangiye, byazagorana kubona uko bishyurwa amafaranga bafitiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC.

Uretse ibi byose, umutoza mukuru w’iyi kipe ngo aheruka kumara iminsi itatu adakoresha imyitozo, abakinnyi bakavuga ko bitatuma begukana igikombe cya shampiyona.

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko ku wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021 Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buzakorana inama n’abatoza ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe iba.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle yahakanye amakuru avuga ko mu kipe abereye umuyobozi hari umwuka mubi, nkuko yabibwiye.
Ati “Nta mwuka mubi uri muri Rayon.”

Uyu muyobozi abajijwe niba ko hari abakinnyi bafitiwe amafaranga ya recrutement ndetse n’abatoza bahembwa 50% by’umushahara wabo, ntacyo yasubije.

Ibi bibaye kandi, mbere y’uko iyi kipe ifite umukino wa shampiyona izakina na Police FC ku wa Kane tariki ya 10 Kamena (15h30, kuri Stade ya Bugesera).

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kuvugwamo umwuka mubi
Umutoza mukuru wa Rayon Sports FC, Guy Bukasa ngo aherutse gusiba gukoresha imyitozo, ibyo abakinnyi bavuga ko bitatuma begukana igikombe cya shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .