Mu myambaro mishya, Amavubi yakoreye imyitozo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Seychelles (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nzeri 2019 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri kubarizwa mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, yakoze imyitozo yongerera ingufu abakinnyi mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi ari muri Kenya guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho ategereje indege iyafasha gukomeza muri Seychelles.

Ikipe y’igihugu yahagurutse i Kigali saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko ikomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa 05:10.

Abakinnyi baruhutse mu gitondo mu gihe ku mugoroba bakoze imyitozo ibongerera ingufu muri Gym.

Muri iyi myitozo, abakinnyi b’Amavubi bari bambaye imyenda mishya y’uruganda Errea, imeze neza nk’iyo Amavubi mato aherutse gukinana CECAFA yabereye muri Érythrèe.

Ikipe y’igihugu irahaguruka i Nairobi saa 22:00, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, bahagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko intego we n’abakinnyi bafite ari ugutsindira muri Seychelles aho gutegereza umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Ati” Icyizere kirahari, twakoze neza mu myitozo, abakinnyi bagerageje gutanga ibyabo, abo twitabaje bose baraje, Jacques ni we turi busange muri Seychelles, Salomon we twaramuretse kubera ikipe ye nshya, abandi uko ari 20 intego ni imwe ni ugushaka uburyo tubonera itike muri Seychelles aho kuyishakira i Kigali.”

Mashami yahagurukanye i Kigali abakinnyi 19 mu gihe Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético yo muri Angola, bamusanga muri Seychelles kuko we yamaze kugera yo.

Amavubi azakina uyu mukino azakirwamo na Seychelles ku wa Kane saa 16:00 kuri Stade de Linite mu gihe bizaba ari saa 14:00 za Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Niyintunze Jean Paul (hagati) ni we wakoresheje Amavubi imyitozo muri Gym
Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima na bagenzi be mu myitozo yo kongera ingufu mbere yo kwerekeza muri Seychelles
Muhire Kevin w'imyaka 21 ni umwe mu bakinnyi bato bari mu Mavubi
Rwatubyaye Abdul ukina muri Amerika, azaba ayoboye ubwugarizi bw'Amavubi nta gihindutse
Kagere Meddie ni umwe mu bitezweho ibitego ku ruhande rw'Amavubi
Bizimana Djihad ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, ni umwe mu bo Amavubi azaba ashingiyeho mu kibuga hagati
Mukunzi Yannick mu myitozo Amavubi yakoreye i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza