00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu myaka 117, Real Madrid yabonye kapiteni udakomoka muri Espagne

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Kamena 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Sergio Ramos yatandukanye na Real Madrid yari abereye Kapiteni, asimburwa na Marcelo wabaye umunyamahanga wa mbere ugiye kuyobora abakinnyi b’iyi kipe yo muri Espagne kuva mu 1904.

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena nibwo Sergio Ramos yemeje ko azatandukana na Real Madrid nyuma y’imyaka 16 yari amaze ayikinira kuko yayigezemo mu 2005 avuye muri FC Seville.

Gutandukana n’uyu myugariro byatumye bwa mbere mu mateka uhereye mu 1904, iyi kipe igiye kugira Kapiteni udakomoka muri Espagne kuko Marcelo ukomoka muri Brésil, wari wungirije Ramos, ari we ugiye gusigarana inshingano zo kuyobora bagenzi be.

Amakipe Ramos ashobora kwerekezamo, harimo Chelsea yo mu Bwongereza akaba yajya gufatanya n’umunya-Brésil Thiago Silva. Indi kipe ikomeje kuvugwa mu kwifuza uyu myugariro ni Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, gusa Manchester United yo mu Bwongereza iherutse gutangaza ko itakiri mu makipe yifuza uyu mukinnyi.

Ari kumwe na Real Madrid, Sergio Ramos yegukanye ibikombe birimo ibya UEFA Champions League bitatu, bine by’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, bitatu bya Super Coupe y’i Burayi, bitanu bya Shampiyona ya La Liga na bibiri by’Igikombe cy’Umwami.

Intandaro yo kutongererwa amasezerano muri Real Madrid, ni uko uyu mugabo wari umaze kugira uburambe yifuza guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri, akongererwa umushahara ndetse ikipe ikagura abandi bakinnyi mu gihe ubuyobozi bwo bwashakaga kumuha amasezerano y’umwaka umwe ndetse akagabanyirizwa umushahara.

Federico Revuelto wo muri Guatemala, ni we munyamahanga waherukaga kuba kapiteni wa Real Madrid mu 1904.

Marcelo Vieira da Silva Júnior wabaye Kapiteni mushya wa Real Madrid, azungirizwa n’Umufaransa Karim Benzema.

Mu muco wa Real Madrid, umukinnyi umaze imyaka myinshi mu ikipe ni we uhabwa kuyobora bagenzi be. Ni yo mpamvu igitambaro cyahawe Marcelo Vieira da Silva Júnior uyimazemo imyaka 15.

Ramos yari yahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be mu 2015 ubwo Iker Casillas yatandukanaga na Real Madrid, akerekeza muri FC Porto yo muri Portugal.

Marcelo yabaye umunyamahanga wa mbere ubaye Kapiteni wa Real Madrid yo muri Espagne kuva mu 1904
Sergio Ramos yaguzwe na Real Madrid mu 2005 avuye muri FC Seville
Ramos yegukanye ibikombe 22 akiri muri Real Madrid
Sergio Ramos w'imyaka 35, yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Real Madrid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .