Mu masaha ane, hakusanyijwe ibihumbi 600 Frw byo gufasha Drissa Dagnogo ukinira Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kanama 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakusanyije inkunga y’amafaranga asaga ibihumbi 600 Frw mu gihe cy’amasaha ane gusa kugira ngo bagoboke rutahizamu wa Rayon Sports, Drissa Dagnogo.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Côte d’Ivoire, avuga ko abayeho mu bihe bitamworoheye ndetse yishyuzwaga ibihumbi 270 Frw by’amezi atatu y’ubukode bw’inzu ku buryo yari hafi yo kuyirukanwamo.

Dagnogo washimiye abafana ba Rayon Sports babashije gukusanya ibihumbi 90 Frw byo kwishyura ukwezi kumwe, yavuze ko nk’umunyamahanga uri mu Rwanda akeneye ubufasha.

Binyuze mu kiganiro Weekend Sports ‘Urukiko’ cya Radio/TV10, abanyamakuru bagikora batangije ubukangurambaga bwo kuremera uyu mukinnyi, yohererezwa amafaranga kuri Mobile Money.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Drissa Dagnogo yakiriye agera ku bihumbi 600 Frw mu gihe cy’amasaha ane.

Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports umwaka ushize, agatangira kuyikinira muri Shampiyona muri Gashyantare ubwo yatsindaga Bugesera FC igitego, ashobora kugeza miliyoni 1 Frw mu gihe abemeye kumugoboka bose babishyira mu bikorwa.

Habiyakare Saidi wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports, yemeye kumuha ibihumbi 180 Frw by’amezi abiri y’ubukode mu gihe hari n’undi mukunzi w’iyi kipe uri muri Mozambique, wemeye kumuha 50$.

Si ku nshuro ya mbere Drissa Dagnogo agaragaje ko abayeho nabi muri ibi bihe bya Covid-19 kuko ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bafashwaga na SKOL muri Mata, yavuze ko ari inkunga yaboneye igihe.

Uyu mukinnyi avuga ko ubwo yageraga muri Rwanda, yemeranyijwe na Rayon Sports kugurwa miliyoni 7 Frw gusa yahawe miliyoni 1 Frw.

Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakozi bayo kuva muri Mata uyu mwaka kubera Coronavirus mu gihe umwiherero uherutse guhuza impande zombi, wavugiwemo ko hazatangwa amabaruwa asubukura akazi mu gihe cya vuba.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Rayon Sports yahembye amezi abiri, ikaba ifitiye abakozi bayo ikirarane cy’ukwezi kumwe kwa Werurwe.

Hakozwe ubukangurambaga bwo kugoboka rutahizamu wa Rayon Sports, Drissa Dagnogo
Mu gihe kigera ku masaha ane, Dagnogo yohererejwe asaga ibihumbi 600 Frw kuri Mobile Money kugira ngo abone uko yishyura inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .