Abakunzi ba ruhago bo mu Karere ka Muhanga bagerageje kwitabira ndetse bihera ijisho aya makipe ari mu akomeye mu Rwanda.
Mukura VS yatangiye umukino isatira cyane ndetse bidatinze ku munota wa karindwi, Murenzi Patrick yatsinze igitego cya mbere ku mupira Niyonzima Olivier yatakaje arawufata atera ishoti umunyezamu Ntwari Fiacre atamenye aho uciye.
Iyi kipe y’i Huye yakomeje kurusha AS Kigali bigaragara ari nako yahushaga uburyo bwinshi. Ku munota wa 20 Aboubakar Djibrine Akuki yacomekewe umupira neza azamuka wenyine umupira awuteye ujya hanze gato y’izamu.
Uko iminota yazamukaga ni ko AS Kigali yibonaga mu mukino, ku munota wa 30 iyi kipe y’umujyi yabonye coup franc, ku ikosa ryakorewe Hussein Tchabalala. Félix Koné yahise ayitera neza ariko umunyezamu Tuyishime Clement awushyira muri koruneri.
AS Kigali yabonye penaliti ku ikosa ryakozwe n’ab’inyuma ba Mukura ubwo umupira bawukoraga n’intoki. Tchabalala penaliti yayiteye neza yishyura igitego ku munota wa 40.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka nyinshi ku mpande zombi aho abatoza bombi bahinduye abakinnyi benshi mu babanjemo.
Amakipe yombi yatangiye kwigana bikomeye ibintu byatumye umukino ugabanya umuvuduko wasorejeho igice cya mbere.
Umukino wakomeje kubiha ndetse n’abafana batangira kwiganirira ibindi bihabanye n’umukino barebaga.
Iminota 90 ndetse n’inyongera y’itatu yashyizweho, yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Amakipe yombi akomeje kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona, izatangira ku wa 20 Mutarama 2023, aho AS Kigali izakira Marine FC kuri Stade ya Bugesera tariki 21 Mutarama saa 12:30.
Tariki 22 Mutarama nibwo Mukura VS izasura APR FC kuri stade ya Bugesera Saa 15:30.
Iyi kipe yo mu Karere ka Huye yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 23. AS Kigali ni yo iyoboye n’amanota 30.





































Amafoto: Ntare Julius
Video: Munyakazi Emile
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!