Abayobozi b’amakipe yombi Shema Fabrice wa AS Kigali na Mvukiyehe Juvénal wa Kiyovu Sports bari bicaye mu myanya y’icyubahiro muri Stade ya Kigali, bakurikiye abasore babo uko bari bakomeje kwitwara.
Uko igitego cyajyagamo ni ko utsinze yishimaga ku utsinzwe, ibi byakozwe inshuro ebyiri zikurikiranya na Mvukiyehe dore ko mu minota 13 gusa yari amaze kwiterera hejuru inshuro ebyiri.
Gusa ibi si ko byakomeje kuko inshuro enye zakurikiyeho zihariwe na Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice; Umunyamabanga Gasana Francis; Team Manager, Bayingana Innocent, umufana ukomeye wahoze ari n’Umunyamabanga Nshimiye Joseph n’abandi bari ku ruhande rw’abanyamujyi.
Uko bahagurukaga mu ntebe zabo bitereraga hejuru basigaga Mvukiyehe yicaye abareba bamukikije impande zose, nta byishimo byagaragaraga ku maso ye kugeza umukino urangiye.
Nk’umunyamupira ariko nyuma y’umukino, yakoze mu ntoki ashimira abayobozi ba AS Kigali bamutsinze bamuturutse inyuma.
Nyuma y’uyu mukino, AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 23 mu mikino 11, irusha Rayon Sports ya kabiri inota rimwe mu mikino 10 mu gihe Kiyovu Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 21 mu mikino 12.
Kiyovu Sports izakurikizaho gukina na Police FC, Rwamagana City FC na Marines FC mu gihe AS Kigali izakurikizaho APR FC, Espoir FC na Gorilla FC.


































Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!