Mu mafoto 80: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma igaragaza abakinnyi 11 bazabanzamo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya nyuma ku Kibuga cya Estádio Nacional de Cabo Verde izakiniraho n’iya Cap-Vert mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 uteganyijwe ku wa Kane.

Iyi myitozo ya kabiri y’Amavubi i Praia muri Cap-Vert, ikaba iya nyuma ibanziriza umukino, yatangiye saa Kumi n’Ebyiri za Kigali (saa Cyenda zo muri Cap-Vert) nk’amasaha azaberaho umukino.

Cap-Vert n’u Rwanda bizahura ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.

Imyitozo y’Amavubi yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi mbere y’uko bagabanywa mu makipe abiri, bakina hagati yabo.

Ukurikije uburyo umutoza Mashami Vincent yakoresheje abakinnyi kuri uyu wa Gatatu, bigaragaza ko nta gihindutse ku wa Kane, ashobora kwitabaza umunyezamu Kwizera Olivier uheruka mu izamu ry’Amavubi mu 2018 ubwo u Rwanda rwatsindirwaga i Kigali na Côte d’Ivoire ibitego 2-1.

Manzi Thierry azatangira mu mutima w’ubwugarizi iruhande rwa Rwatubyaye Abdul mu gihe Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bazakina ku mpande inyuma.

Mashami ashobora gukoresha abakinnyi batatu hagati barimo Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad mu gihe Niyonzima Haruna azakina imbere yabo gato, hafi ya Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bazaba bashaka ibitego.

Uyu mukino uzayoborwa n’Umunya-Ghana Daniel Nii Ayi Laryea, uzaba yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey ku ruhande rumwe mu gihe Paul Kodzo Atimaka azaba ahagaze ku rundi ruhande.

Adaari Abdul Latif niwe uzaba ari umusifuzi wa kane mu gihe Komiseri w’umukino ari Umunya-Mauritania Mohamed Abdatt Bilal.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.

Nyuma y’umukino uzaba ku wa Kane, amakipe yombi azafata indege imwe yihariye, aho azongera guhurira mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Urebeye Estádio Nacional de Cabo Verde inyuma, ni uku iba imeze
Kuri Stade haba harimo imodoka zitwara amakipe
Abakinnyi b'Amavubi bageze muri Estádio Nacional de Cabo Verde ahagana saa Kumi n'ebyiri za Kigali
Stade izakinirwaho ifite igice gito gitwikiriye
Estádio Nacional de Cabo Verde ni stade ifite ibibuga by'imikino myinshi itandukanye irimo n'iy'intoki
Muri Estádio Nacional de Cabo Verde hakinirwaho imikino inyuranye irimo n'imikino ngororamubiri nko gusiganwa kuri piste
Igice gitwikiriye cya Estádio Nacional de Cabo Verde
Manzi Thierry mu myitozo ya nyuma Amavubi yakoze mbere y'umukino
Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima atera umupira
Manishimwe Djabel akinana na Nsabimana Aimable
Myugariro Rugwiro Hervé ashimira Nshuti Dominique Savio mu myitozo
Umunyezamu Kimenyi Yves mu myitozo y'Ikipe y'Igihugu
Amavubi yabanje gukoreshwa imyitozo na Mwambari Serge ushinzwe kuyongerera ingufu yo kugira ngo yibone ku kibuga
Amavubi yatangiye imyitozo saa Kumi n'ebyiri, amasaha umukino uzatangiriraho
Abatoza b'Amavubi barimo Mashami Vincent (iburyo), Kirasa Alain (umwegereye), Habimana Sosthène na Rutsindura Antoine 'Mabombe' (ibumoso) baganira
Rubanguka Steve ukina mu Bugiriki mu myitozo y'Amavubi
Nsabimana Aimable arambura ukugura mu myitozo
Rubanguka Steve agenza uko yerekwaga n'umutoza Mwambari Serge
Niyonzima Haruna
Iyabivuze Osée
Bizimana Djihad
Manishimwe Djabel
Niyonzima Ally
Mukunzi Yannick na Hakizimana Muhadjiri
Mukunzi Yannick byitezwe ko azabanza hagati mu kibuga
Hakizimana Muhadjiri
Rwatubyaye Abdul ni we uzaba ayoboye ubwugarizi bw'Amavubi
Meddie Kagere na Manzi Thierry, bombi byitezwe ko bazabanza mu kibuga ku wa Kane
Kagere Meddie wari wavuye muri Tanzania yaravunitse, kuri ubu akora aziritse ivi
Manzi Thierry akorana n'umutoza wongera ingufu, Mwambari Serge
Tuyisenge Jacques mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Mutsinzi Ange akora imyitozo yongera ingufu
Imanishimwe Emmanuel ukinira APR FC akina mu by'inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Omborenga Fitina ntashidikanywaho nka myugariro w'iburyo uzabanza mu kibuga
Mukunzi Yannick ari mu bakinnyi bavuye i Burayi bari mu Amavubi
Rwatubyaye Abdul
Tuyisenge Jacques yakoze kugeza aho abira ibyuya
Abakinnyi b'Amavubi bagabanyijwemo amakipe abiri bakina hagati yabo
Amabendera ya FIFA na CAF kuri Stade ahazabera umukino
Bizimana Djihad ahanganiye umupira na Iyabivuze
Nsabimana Aimable ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Niyonzima Haruna
Bizimana Djihad asatira Rubanguka Steve ngo amwambure umupira
Niyonzima Ally na Hakizimana Muhadjiri bakurikiye umupira
Meddie Kagere asatira Nsabimana Aimable washakaga uburyo arinda umupira
Nsabimana Aimable yahisemo gukata mu ruhande kugira ngo Kagere atamwambura umupira
Rutanga Eric yitegura gucenga
Manishimwe Djabel ashoreye umupira ubwo abakinnyi b'Amavubi bakinaga hagati yabo
Hakizimana Muhadjiri, Iyabivuze na Rubanguka bari mu ikipe yagaragaraga nk'iya kabiri y'Amavubi
Kagere Meddie ahanganiye umupira na Rubanguka Steve
Mukunzi Yannick wahinduye imisatsi, ashoreye umupira
Abanyezamu b'Amavubi: Kimenyi Yves (ibumoso), Ndayishimiye Eric 'Bakame' na Kwizera Olivier (iburyo)
Mukunzi Yannick agerageza gucenga mu myitozo
Umunyezamu Kwizera Olivier ashobora kugirirwa icyizere agasubira mu izamu ry'Amavubi nyuma y'imyaka ibiri
Kimenyi Yves wari umaze iminsi abanza mu izamu ry'Amavubi, ashobora kubanza ku ntebe
Hakizimana Muhadjiri afunga umupira wari uje mu kirere
Iyabivuze Osée akinisha umutwe
Abakinnyi b'Amavubi batera impira iteretse, bayirengeje urukuta
Abakinnyi b'Amavubi bitoje gutera mu izamu imipira y'imiterekano
Bizimana Djihad atera umupira mu izamu, abanje kuwurenza urukuta
Kwizera Olivier ashobora kongera kubanza mu izamu ry'Amavubi nyuma y'umukino wa Côte d'Ivoire wabaye mu 2018

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .