Mu mafoto 60: Amavubi yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga azakiniraho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga izakiniraho cya Estádio Nacional de Cabo Verde kiri mu Mujyi wa Praie muri Cap-Vert.

Iyi myitozo yabaye ku wa Kabiri nimugoroba ahagana saa mbiri z’i Kigali (saa kumi n’ebyiri z’i Praia), yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 23 umutoza Mashami Vincent yitabaje, nyuma yo gukora urugendo rugera hafi ku bilometero umunani bavuye kuri VipPraie Hotel bacumbitsemo.

Cap-Vert n’u Rwanda bizahura ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.

Imyitozo y’Amavubi yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi no guhererekanya umupira dore ko bagiye bahura mu byiciro bitandukanye ndetse abenshi muri bo bamaze igihe badakina kubera icyorezo cya COVID-19.

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, yavuze ko intego bafite ari ugutsinda umukino bafite imbere, bitakunda bagashaka inota rimwe.

Ati “Ndashimira Imana kuba dusoje imyitozo ya mbere amahoro, ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano, tuzagikiniraho twembi, ku bwanjye navuga ko nta nzitizi z’ikibuga zihari. “

“Umwuka mu ikipe umeze neza, turagerageza kumva ibyo umutoza atubwira kugira ngo dushake umusaruro mwiza. Twese dufite intumbero yo kubona aya manota atandatu, ariko byose birashoboka. Intego ya mbere ni ugushaka amanota atatu bitashoboka ntitwemere gutsindwa.”

Nyuma y’umukino wo ku wa Kane, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Ku ruhande rwa Cap-Vert, ku wa Kabiri na yo yakoze imyitozo ya kabiri, aho bitandukanye no ku wa Mbere hitabiriye abakinnyi icyenda gusa, kuri ubu hari abakinnyi 23 muri 25 bahamagawe mu gihe abandi babiri bitezwe i Praia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Bitewe n’amabwiriza ari mu bihugu bitandukanye kubera COVID-19 ndetse n’imvune, habaye impinduka mu ikipe ya Cap-Vert yari yahamagawe, abakinnyi bamwe barasimbuzwa.

Abakinnyi batazaboneka ku mikino y’u Rwanda ni Mário Évora, Patrick Andrade, Zé Luís, Kenny Rocha, Bruno Leite na Willy Semedo. Basimbujwe abarimo Márcio da Rosa, Felix Mathaus, Hélder Tavares, Kevin Oliveira, Platini na Djaniny Semedo.

Kevin Oliveira na Platini ni bo bategerejwe mu ikipe y’igihug ya Cap-Vert kuri uyu wa Gatatu.

Umukinnyi wo ku mpande, Vagner Dias, wagize imvune idakomeye, ntiyakoranye n’abandi mu rwego rwo kwirinda ko byaba bibi kurushaho.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.

Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yakoze imyitozo ya mbere kuri Estádio Nacional de Cabo Verde azakiniraho
Rubanguka Steve, Nsabimana Aimable na Iyabivuze mu myitozo yabaye ku wa Kabiri
Haruna Niyonzima (imbere) na Kagere Meddie (inyuma)
Mutsinzi Ange (imbere) akurikiwe n'abarimo Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Omborenga Fitina na bagenzi babo
Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Rwatubaye Abdul
Byitezwe ko Rwatubyaye azatangira mu bwugarizi bw'Amavubi
Haruna Niyonzima na Kagere Meddie basanzwe bakina muri Tanzania bamaze iminsi bakorana n'abandi
Kagere Meddie wari wavuye muri Tanzania yaravunitse, kuri ubu ameze neza
Tuyisenge Jacques (imbere) ari kumwe n'abarimo Yannick Mukunzi wambaye nimero 19
Tuyisenge ameze neza nubwo yari yigeze kugira imvune mu cyumweru gishize
Muhire Kevin usanzwe ukina mu Misiri
Iyabivuze Osée (imbere) ari kumwe n'abarimo Haruna Niyonzima na Meddie Kagere
Rutanga Eric, Rubanguka Steve, Nsabimana Aimable, Iyabivuze na Kagere
Umutoza Mashami Vincent areba uko abakinnyi be bakora imyitozo
Imanishimwe Emmanuel (ibumoso), Rwatubyaye Abdul, Nshuti Dominique Savio na Rutanga Eric basiganwa
Nshuti Dominique Savio na Rutanga bakina ku ruhande rw'ibomoso
Kagere Meddie mu myitozo yo ku wa Kabiri
Umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' mu myitozo yo ku wa Kabiri i Praia
Mukunzi Yannick wahuriye n'abandi muri Cap-Vert na we yakoranye na bo imyitozo ya mbere mu kibuga
Iyabivuze Osée akora imyitozo yo ku mupira
Meddie Kagere yitezweho gutangira ayoboye ubusatirizi bw'Amavubi
Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi, yakoranye imyitozo ya mbere na bagenzi be
Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, avuga ko intego bafite ari amanota atatu cyangwa rimwe
Mukunzi Yannick
Myugariro Rugwiro Hervé mu myitozo
Rutanga Eric ashoreye umupira
Niyonzima Ally ukina hagati, atera umupira
Rubanguka Steve uri mu bahagaze neza, akinana n'abarimo Imanishimwe Emmanuel
Muhire Kevin akinana n'abarimo Rwatubyaye na Tuyisenge Jacques
Muhire Kevin ahererekanya na Omborenga Fitina
Hakizimana Muhadjiri mu myitozo y'ikipe y'Igihugu
Abakinnyi b'Amavubi basoma ku mazi mu karuhuko
Haruna Niyonzima asoma ku mazi
Myugariro wo hagati Mutsinzi Ange
Ibendera ry'u Rwanda ryamaze kuzamurwa kuri Estádio Nacional de Cabo Verde
Estádio Nacional de Cabo Verde izakira umukino w'umunsi wa gatatu mu itsinda F hagati ya Cap-Vert n'u Rwanda
Estádio Nacional de Cabo Verde iherereye ahantu hari imisozi

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .