U Rwanda na Tanzania biri mu itsinda B kimwe na Djibouti, muri iri rushanwa ryahuje ibihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA).
Tanzania yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku gitego cyatsinzwe na Kassimu Ibrahim Yahaya ndetse ihita ibona igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine gitsinzwe na Omar Abass Mvungi.
Ikipe y’u Rwanda yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 17, kuri penaliti yinjijwe na Irihamye Eric.
Tanzania yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 60, gitsinzwe Omar Abass Mvungi mu gihe ku munota wa 82, u Rwanda rwahushije indi penaliti yatewe na Irihamye ubwo Salim Saleh yari amaze kugushwa mu rubuga rw’amahina.
Kimwe mu byagarutsweho muri uyu mukino, ni umukinnyi w’Amavubi U-17, witwa Jimmy Gatete wagiye mu kibuga ku minota ya 70, asimbuye.
Gatete wavutse mu 2005, akina mu kibuga hagati asatira izamu, akaba yarahamagawe mu Amavubi U-17 avuye muri Nyagatare Football Academy.
Yitiranwa na Jimmy Gatete wakiniye ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’ hagati ya 2001 na 2009 ndetse akaba yaragize uruhare runini mu guhesha u Rwanda itike ya CAN mu 2004 yabereye muri Tunisia, agahabwa amazina arimo ‘Imana y’ibitego’.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatatu ruhura na Djibouti mu mukino warwo wa nyuma wo mu itsinda B uzatangira saa Cyenda mu gihe Uganda izakina na Kenya biri kumwe mu itsinda A guhera saa Sita z’amanywa.
Amavubi U-17 atozwa na Rwasamanzi Yves, azaba isabwa gutsinda Djibouti ku kinyuranyo cy’ibitego byinshi kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzagera muri ½.
Muri iri rushnwa rizasozwa ku wa 22 Ukuboza, imikino y’amatsinda izarangira ku wa Gatanu hakinwa imikino ibiri, aho Djibouti izakina na Tanzania guhera saa Sita mu gihe Uganda izakina na Ethiopia saa Cyenda.
























































Amafoto: Umurerwa Delphin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!