Mu ikipe y’igihugu ni ho nisanga cyane- Sugira Ernest

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC, Sugira Ernest watsinze ibitego bibiri byafashije u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020 rusezereye Ethiopia, yavuze ko yisanga mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ cyane kurusha mu ikipe ye isanzwe.

Sugira Ernest watsinze igitego mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia, yaraye atsinze n’ikindi cyafashije u Rwanda kurenga ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha, rusezerera Ethiopia ku bitego 2-1.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, uyu rutahizamu w’imyaka 28, yavuze ko yisanga cyane mu ikipe y’igihugu kurusha ahandi hose.

Ati”Ikipe y’Igihugu n’ikipe isanzwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Buri muntu agira aho yisanga, ni ko navuga. Niba ari ugukunda igihugu bindimo cyane nk’uko mu kirango cy’igihugu birimo, ntabwo babimpora.”

“Nkunda ikipe y’igihugu, ni nayo nisangamo cyane. Nta kundi nyine ubwo n’ahandi bizagenda biza.”

Abajijwe impamvu akunda kubona izamu cyane mu ikipe y’igihugu nyamara muri APR FC atajya atsinda ndetse kuri ubu akaba atarifashishijwe mu mikino ibiri ya Shampiyona iheruka, Sugira yavuze ko ntacyo yabivugaho kugira ngo bitamuteranya n’iyi kipe y’ingabo akinira.

Ati” Icyo kibazo gikunda kunteranya n’ikipe yanjye, byaba byiza aka kanya ntakivuzeho wenda nkazakivugaho mu minsi iri imbere kubera y’uko ubushize naragisobanuye bimbera bibi, binsanga n’aho twari mu mwiherero. Kubisubiramo mfite umutimwa mwiza w’intsinzi aka kanya, ntabwo byaba ari byiza.”

Sugira Ernest yavuze ko nta byinshi abakinnyi b’Amavubi bahinduye, ariko ashimangira ko harimo uruhare runini rwa kapiteni wayo, Niyonzima Haruna.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byaraye bibonye itike ya CHAN 2020, birimo Cameroun (izakira irushanwa), Tanzania, Uganda, Zambia, Namibia, Togo na Maroc.

Ibindi bihugu umunani bisigaye biramenyekana kuri iki Cyumweru.

Sugira Ernest amaze gutsindira Amavubi ibitego bitatu mu mikino ine iheruka
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent ahobera Sugira Ernest watsinze igitego cyafashije u Rwanda gusezerera Ethiopia
Rugwiro Herve yahetse Sugira ku mugongo ubwo umukino wari urangiye
Sugira yashimiwe n'abafana b'Amavubi baririmbaga izina rye
Bamuhaye amafaranga mu rwego rwo kumushimira

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza