Ubwo uyu mukino wari urangiye, umunyamakuru wa IGIHE, yasanganiye aba bafana agira ngo yumve ibitekerezo byabo nk’uko bisanzwe.
Mu kugerayo, benshi bamwamaganiye kure bagira bati “Ubundi uratubaza iki? Uyu munsi ntabwo tuvuga mujye kubaza Abdul (umusifuzi wayoboye umukino).”
Bake babashije kuvuga, mu gahinda kenshi bagaragaje ko kuba ikipe yabo itari kwitwara neza ari ikibazo cy’umutoza ndetse bamwe banavuga ko igikombe cyamaze kugenda.
Ati “Bareke kubeshyera umusifuzi, KNC yaturushije. Nta mutoza dufite, APR ikina nabi ntabwo dukwiye kunganya na Gasogi. Igikombe cyagiye kera twabonye amahirwe inshuro eshatu yo gufata umwanya wa mbere twarawubuze.”
Undi yagize ati “Byanze. Nta kintu cyo kuvuga gihari.”
Nyuma y’aba bafana, umwe mu bayobozi babo, Sam Friend uzwi nka Kabange yahise abanyuramo ababuza kuvuga ndetse anabasaba gutaha cyane ko nawe byagaragaraga ko atishimye.
Ni ku nshuro ya gatatu muri iyi shampiyona, APR FC yabaga ifite amahirwe yo gufata umwanya wa mbere ariko ikayatera inyoni.
Ikipe y’Ingabo imaze imikino itatu idatsinda igitego kuko yose yayinganyije ubusa ku busa ubariyemo n’uwo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro.
Nyuma y’uyu munsi, harafatwa akaruhuko k’Ikipe y’Igihugu, aho izakina imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umukino wa mbere uzayihuza na Nigeria, tariki ya 21 Werurwe, mu gihe ku ya 25 Werurwe izakira Lesotho, mu mikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.
Ku munsi wa 22 wa Shampiyona, APR FC izakira Vision FC tariki ya 30 Werurwe 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!