Uyu mukinnyi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru nyuma y’umukino yatsinze Bournemouth ibitego 3-2 birimo bibiri bye.
Yagize ati “Turi hafi mu Ukuboza ariko ntawuranganiriza ku masezerano yo kuguma muri iyi kipe. Birashoboka ko ndi mu nzira zisohokamo kurusha iziyinjiramo.”
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko ibi yabifashe nko gutenguhwa.
Ati “ Murabizi maze imyaka myinshi hano kandi nta kipe nziza nka Liverpool. Gusa ntabwo ibintu biri mu biganza byanjye cyangwa iby’abafana, tuzareba aho bigana.”
Sahah yakomeje avuga ko atarajwe inshinga n’amasezerano kuko ashyize imbere gushaka uko yegukana Igikombe cya Shampiyona na UEFA Champions League.
Uyu Munya-Misiri, ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Liverpool bazasoza amasezerano mu mpera z’uyu mwaka w’imikino hamwe na Trent Alexander-Arnold na Kapiteni Virgil van Dijk.
Salah amaze gutsinda ibitego 10 muri iyi shampiyona aho arushwa bibiri na Erling Haaland.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!