MLS: Abafana bavugirije induru abakinnyi bapfukamye bamagana irondaruhu rikorerwa abirabura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kanama 2020 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Amerika (Major League Soccer) wahuje FC Dallas na Narshville ku wa Gatatu, abafana bavugirije induru abakinnyi bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu.

Kuva imikino isubukuwe muri Gicurasi, hirya no hino ku Isi, abakinnyi bapfukama mbere y’umukino kugira ngo bashyigikire ubukangurambaga bwa “Black Lives Matter” bugamije kwamagana irondaruhu rikorerwa abirabura.

Ubwo FC Dallas yakinaga na Narshville kuri Toyota Stadium mu ijoro ryakeye, abafana bavugirije induru abakinnyi bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Major League Soccer, abafana bemewe kwinjira ku kibuga ni abagera ku 3000 mu gihe amabwiriza yo mu gace umukino ugiye kuberamo abyemera.

Myugariro wa FC Dallas, Reggie Cannon, yavuze ko bibabaje kubona hari abafana batarumva ikigamijwe mu bukangurambaga bukorwa.

Ati “Biriya ni agasuzuguro kumva abafana bavugiriza induru abantu bashyigikiye ibyo bemera. Miliyoni nyinshi z’abandi bantu bashyigikiye ibi kuko twabyemeranyijwe na buri kipe kimwe n’abategura Shamoiyona none tuvugirijwe induru muri stade yacu.”

Uyu mukino warangiye Narshville itsinze igitego 1-0, wari uwa mbere winjiyeho abafana kuva Major League Soccer isubukuwe mu kwezi gushize nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe.

Bivugwa ko hari umuntu wasohowe muri stade nyuma yo gutera icupa ry’amazi ku bakinnyi ubwo bari bapfukamye.

Abakinnyi ba FC Dallas na Narshville bavugirijwe induru n'abafana ubwo bapfukamaga haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu
Kimwe n'ahandi ku Isi, muri Major League Soccer amakipe ashyigikiye ubukangurambaga bwa 'Black Lives Matter'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .