Mitima uri mu Banyarwanda bahagaze neza hanze aratekereza guhamagarwa mu Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Werurwe 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari myugariro wa APR FC na Police FC, Mitima Isaac, kuri ubu ukinira Sofapaka FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, yavuze ko intego afite ari ugukomeza gukora cyane akagirirwa icyizere mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Mitima Isaac amaze hafi amezi arindwi i Nairobi nyuma yo kugurwa na Watoto wa Mungu nk’uko Sofapaka FC yitwa n’abafana bayo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mitima yavuze ko atagowe no kwisanga muri Kenya ndetse yamaze kumenyera imikinire yaho.

Ati “Byaranyoroheye guhita menyerana n’abandi kuko no mu buzima bwanjye busanzwe ndi umuntu uhuza n’abantu benshi binyoroheye. Ikintu cyabanje kungora ni imikinire yabo ariko ubu narayimenyereye .”

“Shampiyona ya Kenya iri ku rwego rwo hejuru kurusha iy’iwacu mu Rwanda mu bintu byose haba mu gukina, uburyo bamamaza imipira yabo, uburyo abakinnyi bahembwa, byose biri hejuru, n’amahirwe wabona ukajya ahandi hisumbuye hano ni menshi.”

Uyu mukinnyi ukiri muto, kuri ubu uri mu b’ingenzi cyane kuri Ken Odhiambo utoza SofapakaFC, akunze kwifashishwa mu kibuga hagati nubwo yari amenyerewe mu mutima w’ubwugarizi.

Yavuze ko kimwe mu bimufasha kubona umwanya uhoraho wo gukina muri iyi kipe, ari ukumva akanakurikiza ibyo asabwa n’umutoza we kandi akabikora neza.

Ati “Kubona umwanya wo gukina nta rindi banga, ibanga ni imyitozo kandi ukibuka ko ugomba gukurikiza amabwiriza y’umutoza. Ashobora kugukinisha mu gihe abandi bantu bose babona ko udakwiye gukina, ariko wowe kuba uzi icyo ashaka ukamwumvira, aragukinisha. “

“Ibanga rya mbere ni ukwitwara neza, umwanya yagushyizeho ukagerageza kwitwara neza nubwo haba atari ho ukina. Nka njye ahantu nkina ubu si ho naje nkina, ubu imikino myinshi nkikina hagati aho bita kuri gatandatu, ubundi nkasubira ku mwanya wanjye mu mutima w’ubwugarizi.”

Yakomeje avuga ko kuba akina iyo myanya yombi nta kibazo abibonamo kuko ahubwo bituma umutoza amugirira icyizere ku mikino itandukanye.

Ati “Umukinnyi mwiza ni ushobora gukina imyanya irenze umwe, ibiri, itatu. Uri mu kibuga umutoza akumva ko yakwifashisha ku myanya irenze ibiri ndumva ari byiza, gusa umwanya wanjye ni inyuma, nkina hagati bitewe n’ikipe tugiye gukina iyo ifite abakinnyi bo hagati bakomeye bahererekanya cyane.”

Mitima wakuriye muri Intare FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe Nkuru ya APR FC, agatizwa muri Police FC, yavuze ko intego afite ari ugukorana cyane kugira ngo azagirirwe icyizere cyo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Ati “Intego mfite ni ugukomeza gukora cyane nkareba ko hari ahandi nagera hisumbuyeho kurusha Kenya, nagira Imana nkakora cyane na yo ikabimfashamo nkahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Birasaba gukora cyane nkareba ko nazagira ayo mahirwe yo guhamagarwa nkaza gufatanya n’abandi. Muri iyi minsi usanga amakipe menshi akwifuza aza akubaza niba waba warakiniye igihugu cyawe.”

Mitima Isaac yerekeje muri Sofapaka FC muri Nzeri 2020, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mitima Isaac yavuze ko intego afite ari ugukora cyane agahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Mitima ni umwe mu Banyarwanda bakina hanze babona umwanya uhagije wo gukina
Uretse gukina mu mutima w'ubwugarizi, Mitima asigaye yifashishwa mu kibuga hagati muri Sofapaka FC akinira.
Mu mwaka w'imikino wa 2018/19, Mitima wari muri Police FC akura umupira kuri Ulimwengu Jules wakiniraga Rayon Sports
Ubwo Intare FC yatwaraga Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu 2018, Mitima Isaac yari kapiteni wayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .