Aganira na IGIHE, Mitima yemeje ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize.
Al-Zulfi SFC yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club mbere yo guhindurirwa izina mu 2006.
Mitima yari amaze imyaka itatu muri Rayon Sports yagezemo mu 2021 avuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.
Uyu myugariro wo hagati w’imyaka 26, yazamukiye muri Intare FA, ayivamo yerekeza muri Police FC.
Ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, Al-Zulfi izahura na Al Arabi ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024.
Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 18, abiri ya mbere akazamuka mu Cyiciro cya Mbere kizwi nka Saudi Pro League gikinamo abakinnyi benshi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo, Neymar na Karim Benzema.
Kuva ku ikipe ya gatatu kugeza ku ya gatandatu, zose zihura hagati yazo mu mikino ya kamarampaka zishakamo imwe izamukana n’abiri ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!