Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yamaze kumvikana n’iyi kipe, kuri ubu amaze iminsi muri Uganda aho yagiye gushaka VISA.
Al-Zulfi SFC yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri umwaka ushize.
Ni imwe mu makipe amaze igihe kuko yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club mbere yo guhindurirwa izina mu 2006 ikaba Al-Zulfi.
Mitima wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yazamukiye mu Intare FA, yakiniye Police FC ndetse na Sofapaka FC yo muri Kenya.
Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite izatangira ku wa Mbere, tariki 19 Kanama 2024, aho Al-Zulfi izatangira ihura na Al Arabi ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024.
Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 18, abiri ya mbere azamuka mu Cyiciro cya Mbere kizwi nka Saudi Pro League gikinamo Cristiano Ronaldo, mu gihe ikipe ya gatatu inyura mu Mikino ya Kamarampaka ikinwa n’amakipe yabaye iya gatatu kugeza ku ya gatandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!