Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA) riri ku gitutu nyuma y’ibihano ryafatiwe na FIFA ndetse bishobora gutuma rifatirwa ibyisumbuyeho mu gihe ryaba rikomeje kwinangira.
Ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi cyatangaje ko EFA itigeze yubahiriza amasezerano yari ifitanye na sosiyete yo mu Busuwisi isanzwe itegura imikino mpuzamahanga.
Ku wa 5 Ukuboza 2023, urukiko rwa FIFA rwanzuye ko iyi sosiyete yo mu Busuwisi ifite ukuri ku kirego yatanze, rutegeka EFA kwishyura amande yo kutubahiriza amasezerano.
Nubwo uwo mwanzuro wafashwe, EFA yarinangiye ndetse birashyira ku kuba yahabwa ibindi bihano byisumbuye.
Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FIFA yatanze ibindi bihano ku wa 22 Gashyantare 2024, isaba ko EFA yaba yakemuye ikibazo mu minsi 30.
Ku wa 19 Kanama, iyi komisiyo yongeye gutanga gasopo ya nyuma, yibutsa EFA ko igomba kubahiriza ibyo isabwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Kuri ubu, amakuru avuga ko mu gihe EFA yaba inaniwe gukemura iki kibazo, ingaruka zishobora kuba ko Ikipe y’Igihugu Misiri yahagarikwa mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iki cyemezo cyaba gikomye mu nkokora Misiri yari yatangiye neza mu mikino ine imaze gukinwa aho yatsinzemo itatu ikanganya umwe mu Itsinda A.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!