Mirafa, Commodore na Ganza ntibarabona inkunga SKOL yahaye abakinnyi ba Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Gicurasi 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi babiri bo hagati muri Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa, Umunya-Ghana Commodore Olokwei n’umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel ’Ganza’ ni bo batabonye inkunga yatanzwe n’uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) muri ibi bihe bya Coronavirus.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo IGIHE yanditse ko uru ruganda rwiyemeje gufasha abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports muri ibi bihe bya COVID-19, aho bari mu ngo zabo ndetse bakaba baheruka kwemeranywa n’ikipe yabo kutongera guhembwa uhereye muri Mata 2020.

SKOL yageneye buri mukinnyi n’umutoza muri Rayon Sports inkunga y’ibihumbi 100 Frw biherekejwe n’umufuka w’umuceri w’ibiro 25.

Iki gikorwa cyo kubashyikiriza inkunga cyagombaga kuba cyarakozwe guhera ku wa Kane, cyatangiye ejo ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi, abakinnyi 17 barimo Michael Sarpong uheruka kwirukanwa, barara bayihawe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi, nibwo abandi 15 barimo n’abatoza bashyikirijwe iyi nkunga n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, igikorwa cyari kiyobowe n’umwe bakozi ba SKOL ndetse n’umwe mu bakinnyi bakuru ba Rayon Sports.

IGIHE yamenye ko abakinnyi batatu batahawe iyi nkunga ari Nizeyimana Mirafa, Umunya-Ghana Commodore Olokwei n’umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel ’Ganza’.

Commodore bivugwa ko yabujijwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gufata iyi nkunga, yabwiye abayitanga ko “ameze neza, atayikeneye” mu gihe Nizeyimana Mirafa atabonanye n’abayitanga nubwo bavuganye, ariko yemeye ko yahabwa umuryango we kuko we ari i Rubavu.

Aganira na IGIHE, Nizeyimana Mirafa yavuze ko atanze gufata iyo nkunga ahubwo bamuhamagaye ari i Rubavu kandi byari gusaba ko aba ahibereye.

Ati “Njye ni uko ntari mpari, bampamagaye barambura, ariko nanjye ndabifata. Ntabwo bari bazi ko ndi i Gisenyi. Nta muntu wambujije kubifata.”

Undi utahawe iyi nkunga ni umunyezamu wa gatatu wa Rayon Sports, Nsengiyumva Emmanuel ariko IGIHE yamenye ko azayishyikirizwa ejo ku Cyumweru mu gitondo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwirinze kugira icyo buvuga kuri iyi nkunga yatanzwe.

SKOL isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva muri Gicurasi 2014, aho kuri ubu iyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka, hakiyongeraho ubundi bufasha bugenda mu bikorwa bafatanya.

Nizeyimana Mirafa avuga ko impamvu atakiriye inkunga ya SKOL ari uko ari i Rubavu ariko yemeye ko ishyikirizwa umuryango we
Umunya-Ghana Commodore Olokwei yanze gufata iyo nkunga, avuga ko ameze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .