Muri iyi mikino yabereye i Dakar muri Sénégal, u Rwanda rwegukanye imidali ine ya zahabu n’ibiri ya feza.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwegukanye imidali ibiri ya zahabu, mu mupira w’amaguru na volleyball mu bagabo.
Ni mu gihe, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) cyegukanye igikombe muri Basketball mu bagore na Rwanda Revenue Authority yacyegukanye muri Volleyball mu bagore.
CHUB yegukanye umudali wa feza muri Basketball mu bagore, mu gihe WASAC yawegukanye muri Volleyball y’abagabo.
Abinyujije rubuga rwa X, Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimye ibi bigo uko byitwaye agaruka no ku ntego za siporo y’u Rwanda.
Yagize ati “ Siporo no mu bakozi ba Leta , ibigo by’abikorera ndetse n’abakorera sosiyete sivile ni ingenzi kandi irimo n’amahirwe yo guhatana tukazana intsinzi mu Rwanda. Intego ni uko u Rwanda ruba icyitegererezo muri siporo kandi tukayibyaza amahirwe y’iterambere.”
Biteganyijwe ko iyi mikino mu mwaka utaha izabera muri Algeria.
Siporo no mu bakozi ba Leta , ibigo by'abikorera ndetse n'abakorera societe civile ni ingenzi kandi irimo n'amahirwe yo guhatana tukazana intsinzi mu Rwanda. Intego ni uko u Rwanda ruba icyitegererezo muri siporo kandi tukayibyaza amahirwe y'iterambere. https://t.co/9ewOjjtpEf
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) December 25, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!