00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe ntiyishimiye ibihe bibi Kiyovu Sports irimo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 November 2024 saa 01:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ntawakishimira ibihe bibi Kiyovu Sports nk’ikipe y’amateka iri kunyuramo nubwo we ari umukunzi wa Mukura Victory Sports.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV10 aho yagarukaga ku ngingo zinyuranye zijyanye n’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ndetse anakomoza ku mupira w’amaguru.

Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye wa Mukura Victory Sports yo mu Karere ka Huye ariko ko atishimiye ibibazo Kiyovu Sports yo mu Mujyi wa Kigali ikomeje guhura na byo.

Ubwo Rayon Sports yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 4-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Amb. Nduhungirehe yari mu bakurikiye uwo mukino ndetse yanishimiye uko wagenze n’ishyaka ryari ryaranze abakinnyi ku mpande zombi.

Kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangira Kiyovu Sport imaze gukina imikino umunani, ikaba ifite amanota atatu, umwenda w’ibitego 14 kandi iri ku mwanya wa nyuma aho ikurikira Vision FC ifite amanota atanu n’umwenda w’ibitego bibiri.

Ubwo yabazwaga uko abona ibihe bibi Kiyovu Sports iri kunyuramo nk’umukunzi w’umupira w’amaguru, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko atabyishimiye kandi ko nta n’umuntu ukunda umupira bikwiye gushimisha.

Ati “Kiyovu ni ikipe y’amateka buriya, ni ikipe yo mu Mujyi wa Kigali, ngira ngo ni iyo muri za 1965 niba nibuka neza. Nta muntu byashimisha ukunda umupira w’amaguru, Kiyovu Sports iramutse ivuyeho cyangwa isenyutse kuko ni ikipe izwi, ifite abafana.”

Yavuze ko ibibazo iri guhura na byo bishingiye ku kuba umupira w’amaguru mu Rwanda urimo ibibazo bitandukanye bikenewe umwotso ngo Abanyarwanda bongere kubona ibyishimo bya ruhago.

Ati “Ikibazo cya Kiyovu ni ikibazo cy’umupira w’amaguru muri rusange, buriya twe dukunda umupira w’amaguru Abanyarwanda ngira ngo mwarabibibonye. Dukunda za Arsenal, Manchester n’izindi ariko tugira ikibazo mu mupira wacu.”

Yakomeje ati “Ngira ngo tugomba kuzashyira hamwe ngo uyu mupira w’amaguru wacu tuwuteze imbere, abikorera bajyemo no kureba ukuntu twashyiraho amatsinda yo kwigisha abana umupira ariko abantu bakagira ibyishimo by’umupira w’amaguru.”

Nduhungirehe yavuze ko nta kipe y’Umujyi wa Kigali ikwiye kugira ibibazo nk’ibyo Kiyovu Sports iri guhura nabyo muri izi ntangiriro za Shampiyona.

Ati “Ikipe yitwa Kiyovu rwose ni ikipe y’Umujyi wa Kigali nubwo atari ikipe ifashwa na wo ariko ni ikipe y’Umurwa mukuru. Nta kipe y’Umurwa Mukuru w’Igihugu, ikipe y’amateka imaze imyaka 60 ishobora kugira ibibazo nk’ibi ntabwo byumvikana rwose.”

Mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Kiyovu Sports yatsinzwe na Gasogi United ibitego 4-3 irushaho kugana habi.

Ibibazo by’ibihe bibi Kiyovu Sports ikunze guhura nabyo byaherukaga gukomera cyane mu 2017 ubwo Shampiyona yasozwaga iri mu makipe amanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Kiyovu Sports kuri ubu ihagaze nabi
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko atishimiye ibihe bibi Kiyovu SC iri kunyuramo muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .