Minisitiri Munyangaju yavuze igihe ikibazo cya Rayon Sports kizakemurwa, anasubiza abashinja RGB kubyivangamo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko ibibazo bivugwa muri Rayon Sports bimaze iminsi biri kwigwaho ndetse imyanzuro izatangarizwa abakunzi b’iyi kipe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Ku Cyumweru nibwo Perezida Kagame yavuze ko aho aherukira kumva ibibazo bivugwa muri Rayon Sports, yumvise harimo amakimbirane, ariko bikurikiranwa na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa kandi yizera ko bishobora kuba byarabonewe igisubizo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Munyangaju yavuze ko ibi bibazo bakomeje kubikurikirana ndetse biri mu nzira nziza ko gukemuka.

Ati “Aho tubigejeje, turabikurikirana kuva bigitangira kuko bandikiye RGB twebwe bakabitumenyesha. Ariko nk’uko siporo iri mu nshingano zacu, turabikurikirana kandi twababwira ko inzira birimo ari nziza kandi biri hafi gukemuka. Turabizeza ko bizakemuka mu minsi iri imbere kandi ya vuba.”

Abajijwe niba kuba Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) aribwo rugaragara muri ibi bibazo, ari bo baruhaye ububasha, Minisitiri Munyangaju yagize icyo abivugaho anasubiza abavuga ko rwaba rwarabyivanzemo kandi atari rwo rukwiye gukemura ibibazo bya Rayon Sports.

Ati “Mu mategeko imiryango itari iya leta irimo Rayon Sports, ifite urwego ruyireberera arirwo RGB. Sinemeranya na bo [abavuga ko RGB itabyitwaramo neza] kuko RGB nk’uko ari rwego rurebera imiryango itari iya Leta, rwagejejweho ikibazo, rubifatira umwanya, ruragisesengura. Icyo nasaba abanyamuryango ni uko hakirindwa kugendera ku marangamutima. Amategeko niyo nzira twafashe, ni yo nzira RGB irimo.”

Abajijwe niba haba harahujwe abatavuga rumwe bigendanye no kuba hari inzego zahagaritswe zirimo Akanama Ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora iyi kipe, Minisitiri Munyangaju yavuze ko icyihutirwaga ari ukubanza kureba niba Rayon Sports yaragenderaga ku mategeko kuruta guhuza impande zitavuga rumwe.

Ati “Twebwe twabanje gukora isesengura, twabanje gukurikirana ikibazo mu mizi, twabanje gukurikirana ikibazo nk’uko bagihaye inzego zibishinzwe, inzego zacu zirakorana kuko ni iza Leta, ziruzuzanya. Twabanje gukora isesengura, ntabwo twabanje gufata impande zishyamiranye kuko twashakaga kubanza kureba niba barubahirije amategeko mbere yo kureba ko twabahuza cyangwa tukabavugisha.”

Minisitiri Munyangaju yirinze gutangaza icyagaragajwe n’isesengura ryakozwe, ariko yemeza ko iki kibazo kizakemurwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ati “Icyo nababwira ni uko mwategereza, imyanzuro izafatwa hashingiwe ku byavuye mu isesengura. Uyu munsi ntabwo nakubwira ibyavuyemo, twihaye igihe kandi twababwira ko bigiye gukemuka mu gihe cya vuba.”

“Sinakubwira ngo ni uyu munsi cyangwa ni ejo, ariko bitarenze ukwezi, iki kibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye, tuzaba twanamaze kukigeza ku banyamuryango no ku bakunzi ba Rayon Sports.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko ku wa Kabiri habaye inama yahuje inzego z’ubuyobozi zifite aho zihuriye na Rayon Sports zirimo Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na FERWAFA, hagamijwe kurebera hamwe uburyo ibibazo biri muri iyi kipe byakemuka.

Ibibazo bivugwa muri Rayon Sports biteye gute?

Kuva muri Mata uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havugwamo umwuka utari mwiza, aho hari abadashyigikiye ubuyobozi buhari buyobowe na Munyakazi Sadate, ku isonga ry’abashaka impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

Iyi kipe kandi ivugwamo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi baheruka umushahara wa Werurwe, bamwe bavuga ko bahawe igice mu ntangiriro z’uku kwezi, ni nyuma y’uko bari bamaze hafi amezi atanu barahagarikiwe akazi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw’ikipe.

Iyi yakurikiwe n’indi yanditswe n’abahoze bayobora Rayon Sports, barimo Ngarambe Charles wandikiye RGB avuga ko ari we muyobozi uhagarariye Umuryango Rayon Sports byemewe n’amategeko ndetse nyuma y’aho, aba bakoze inama ikuraho Komite Nyobozi ihagarariwe na Munyakazi Sadate bayishinja imikorere mibi irimo gucamo ibice abafana no gushwana n’abaterankunga.

Munyakazi Sadate yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa ndende y’amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw’abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.

Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports.

Ibi byatumye mu mpera z’uko kwezi, RGB yemeza ko Munyakazi Sadate, ari we muyobowe wemewe ndetse imusaba kuyigezaho raporo y’ibikorwa by’iyi kipe, yakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena no kugira ibyo avugurura mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports.

Ku wa 7 Kanama 2020, RGB yandikiye Munyakazi Sadate imusaba guhagarika inzego zose zigize Umuryango Rayon Sports hagasigara gusa Komite Nyobozi ireberera ikipe mu gihe hagikorwa inonosora y’amategeko shingiro yawo ndetse kuva icyo gihe bikaba bitari byemewe gutumiza inama y’Inteko Rusange.

Iki cyemezo cya RGB nticyakiriwe neza na bamwe mu bavuga ko ari bo banyamuryango bemewe ba Rayon Sports, bandikiye Munyakazi Sadate tariki ya 8 Kanama bamusaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange bivugwa ko yari igamije kumukuraho, aho bo bagaragazaga ko ari iyo gukemura ibibazo bivugwa muri uwo muryango.

Ku wa 26 Kanama, aba banyamuryango bandikiye RGB basaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange, ariko basubizwa ko hakinonosorwa amategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports bityo gutumiza inama y’Inteko Rusange bidashoboka kugeza igihe kizamenyeshwa.

Kuba nta gisubizo kibanyuze bahawe na RGB, byatumye aba bavuga ko ari bo banyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, bandikira Perezida Kagame mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri iyi baruwa yagiye ahagaragara tariki ya 5 Nzeri, aba banyamuryango bahagarariwe na Me Kabuye N. Jean, basabye Perezida Kagame ko yavanaho icyemezo cyafashwe na RGB kuko atari yo yagakwiye gushyiraho amategeko ya Rayon Sports kuko urwego rukuru muri uwo muryango ari Inteko Rusange, akaba ari nayo yemeza amategeko shingiro.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko mu gihe cy'ukwezi kumwe hazaba hakemuwe ikibazo cya Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .