Minisitiri Munyangaju yagaragaye akina umupira w’amaguru hamwe n’umuryango we

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashyize hanze amashusho ari kumwe n’umuryango we, bakina umupira w’amaguru muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirirakwira rya Coronavirus.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, mu Rwanda abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashyize hanze amashusho ari kumwe n’abo mu muryango we bakina umupira w’amaguru mu busitani.

Aya mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 19, atangira bose uko ari bane bakora imyitozo yo gushyushya umubiri mbere y’uko Minisitiri Munyangaju atera umupira gake gake ku kirenge mu gihe cy’amasegonda ane utaragwa hasi ubundi bagahererekanya hagati yabo.

Munyangaju yakurikije aya mashusho ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bamere neza muri ibi bihe basabwe kuguma mu rugo.

Ati “Guma mu rugo twayibyaje umusaruro. Ntimwibagirwe gutuma imibiri yanyu ikomeza kumera neza.”

Munyangaju Aurore Mimosa yahawe kuyobora Minisiteri ya Siporo mu Ugushyingo 2019.

Mbere yo guhabwa izi nshingano na Perezida Kagame, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwishingizi Sonarwa Life Assurance Company Ltd, akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari “Copedu Plc’’.

Izindi nkuru wasoma:

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, akina umupira w’amaguru hamwe n’umuryango we
Babanje gukora imyitozo yo gushyushya umubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .