Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, mbere y’uko u Rwanda ruhura na Lesotho.
Mu butumwa Minisitiri Mukazayire yatanze, yavuze umukino uteganyijwe ari amahirwe ku Ikipe y’Igihugu, kandi uruhare rw’abakunzi b’Amavubi rukenewe cyane.
Ati “Buri mukino ni andi mahirwe yo guhindura ibintu. Ikipe yiteguye guhatanira intsinzi, kandi inkunga y’abafana ifite agaciro gakomeye.”
Ikindi Minisitiri Mukazayire yagaragaje ni uko Minisiteri ya Siporo yumvise ibitekerezo by’Abanyarwanda ku makosa yakozwe ku mukino uheruka, kandi inzego zose ziri gukorana ngo bizakemuke.
Ati “Tubashimiye ibitekerezo mwatugejejeho ku mbogamizi zagaragaye ku mukino wahuje Amavubi na Nigeria. Turabizeza ko hamwe n’izindi nzego dufatanya turi kubishakira igisubizo kirambye.”
“Ubufatanye n’ inkunga mukomeza gutera ibikorwa bya siporo ni iby’agaciro.”
Umukino uheruka kubera kuri Stade Amahoro, wasize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinzwe na Super Eagles ibitego 2-0 byatumye Amavubi atakaza umwanya wa mbere mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umukino w’Umunsi wa Gatandatu mu Itsinda C, uzahuriza u Rwanda na Lesotho kuri Stade Amahoro, ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riherutse kwemeza ko habaye amakosa mu mukino ubanza by’umwihariko mu myinjirize y’abafana, ariko rivuga ko amatike yose ya 1000 Frw na 2000 Frw azifashishwa, mu gihe ayo mu myanya y’icyubahiro arimo VIP na VVIP, hazakoreshwa ay’abatarinjiye ku mukino uheruka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!