00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mukazayire yashimiye TFEP ku kibuga iri kubaka i Musanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 May 2025 saa 02:46
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye irerero rya Tony Football Excelle Program (TFEP) ku kibuga cy’umupira w’amaguru riri kubaka mu Karere ka Musanze, ahitwa ku Musanze.

Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ni bwo Minisitiri Mukazayire yari i Musanze, aho yasuye iki kibuga, aganira n’abana bigishirizwa ruhago mu irerero rya Tony Football Excellence Program ndetse n’abiga muri Ecole des Sciences de Musanze.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri Mukazayire yagize ati “Ishoramari mu bikorwaremezo ni urufunguzo rw’iterambere rya siporo. Mwarakoze cyane Tony Football Excellence Program kuri iki kibuga cyiza kiri kubakwa kuri Ecole des Sciences de Musanze, kandi kizifashishwa n’ibigo by’amashuri bine, yewe n’abagituriye.”

Mukazayire yagiye i Musanze nyuma y’ibyumweru bibiri we n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Mashami Protegène, bagiriye uruzinduko muri Portugal aho bakiriwe n’Ikipe ya Benfica ikorana na Tony Football Excellence Program.

Iki kibuga kiri kubakwa n’iri rerero, kizaba ari icy’ubwatsi bw’ubukorano buzwi nka “Tapis Synthétique”, aho kizagira uruhare mu kuzamura impano z’abakiri bato babarizwa muri TFEP no mu gace giherereyemo.

Muri gahunda za Tony Football Excellence Programme harimo ko kizaboneka byibuze muri Kamena uyu mwaka. Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yatangiye muri Mutarama.

Ubwatsi buzashyirwa muri iki kibuga, bwakozwe na sosiyete yo mu Butaliyani, Limonta Sports, iri mu zubatse ikibuga cya Stade ya Real Madrid, Santiago Bernabéu.

Irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP) ryatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2022, ryiyemeje kuzamura impano z’abakina ruhago mu gihugu, by’umwihariko rihereye mu turere twa Musanze na Burera.

Irerero rya Tony Football Excellence Programme rifite ikipe ikina muri Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 20 n’indi ikina Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 ku rwego rw’igihugu.

Ku wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye ahari kubakwa ikibuga cya TFEP i Musanze
Minisitiri Mukazayire aganira n'abana bigishirizwa ruhago mu Irerero rya TFEP
Minisitiri Mukazayire yasuye kandi ishuri rya Ecole des Sciences de Musanze
Ecole des Sciences de Musanze ni yo ibamo abana babarizwa muri Tony Football Excellence Program

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .