Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ni bwo Minisitiri Mukazayire yari i Musanze, aho yasuye iki kibuga, aganira n’abana bigishirizwa ruhago mu irerero rya Tony Football Excellence Program ndetse n’abiga muri Ecole des Sciences de Musanze.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri Mukazayire yagize ati “Ishoramari mu bikorwaremezo ni urufunguzo rw’iterambere rya siporo. Mwarakoze cyane Tony Football Excellence Program kuri iki kibuga cyiza kiri kubakwa kuri Ecole des Sciences de Musanze, kandi kizifashishwa n’ibigo by’amashuri bine, yewe n’abagituriye.”
Mukazayire yagiye i Musanze nyuma y’ibyumweru bibiri we n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Mashami Protegène, bagiriye uruzinduko muri Portugal aho bakiriwe n’Ikipe ya Benfica ikorana na Tony Football Excellence Program.
Investment in infrastructures is key for sports dvpt. Thank you @Tonyfootball Academy for this state of art court being developped at Ecole des Science de Musanze and will serve 4 more schools as well as the entire community.
Stay tuned for more to come and reach out to be part! https://t.co/llbhg5tmqv pic.twitter.com/GxMOW2Xpek— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) May 8, 2025
Iki kibuga kiri kubakwa n’iri rerero, kizaba ari icy’ubwatsi bw’ubukorano buzwi nka “Tapis Synthétique”, aho kizagira uruhare mu kuzamura impano z’abakiri bato babarizwa muri TFEP no mu gace giherereyemo.
Muri gahunda za Tony Football Excellence Programme harimo ko kizaboneka byibuze muri Kamena uyu mwaka. Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yatangiye muri Mutarama.
Ubwatsi buzashyirwa muri iki kibuga, bwakozwe na sosiyete yo mu Butaliyani, Limonta Sports, iri mu zubatse ikibuga cya Stade ya Real Madrid, Santiago Bernabéu.
Irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP) ryatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2022, ryiyemeje kuzamura impano z’abakina ruhago mu gihugu, by’umwihariko rihereye mu turere twa Musanze na Burera.
Irerero rya Tony Football Excellence Programme rifite ikipe ikina muri Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 20 n’indi ikina Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 ku rwego rw’igihugu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!