Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abafana bongeye gukumirwa ku bibuga mu gihe nta mezi ane yari ashize bemerewe kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu. Basabwaga kuba barikingije ndetse bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko bipimishije COVID-19.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umubare w’abandura COVID-19 mu Rwanda wongeye gutumbagira kuva hadutse ubwoko bushya bwayo buzwi nka ‘Omicron’.
Gusa, ikitarasobanuwe neza ni uburyo abafana bakumiriwe ku bibuga ariko ibindi bikorwa bihuza abantu benshi birimo amasoko, imodoka rusange n’ibindi, byo bigakomeza kwakira abantu kandi batipimishije COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, witabiriye umukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Musanze FC ku wa Gatandatu, yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’abafana bakumiriwe ku kibuga kizwi.
Ati “Murabizi ko mu mpera z’uyu mwaka haje ubwoko bushya bwa COVID-19 ‘Omicron’ butuma dutinya ko ubwandu bushobora kwiyongera, dusaba ko imikino yaba ihagaze ubwayo, none twaganiriye muri Leta dusanga imikino yatangira mu buryo bwatekerewejo ko bagomba kwipimisha inshuro ebyiri mu cyumweru kandi na Leta ikabigiramo uruhare kugira ngo ifashe amakipe.”
Yakomeje agira ati “Ibyo byose rero turagenda tubisuzuma, n’icyo kibazo cy’abafana batajya ku kibuga kirakomeza gisuzumwe nk’ibindi, uko namwe mubona ko bigenda bikorwa, virusi duhangana na yo, n’umubare munini w’abamaze kwikingiza mu gihugu, icyo na cyo kizaganirwaho kandi abaturage turabumva, ubuyobozi bw’igihugu bwumva ibyifuzo byanyu.”
Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko impamvu abafana bakumiriwe ku bibuga kandi hari ahandi hantu hahurira abantu benshi, kandi bo batipimishije COVID-19 nko mu isoko no mu modoka rusange, biterwa n’uko bigoye gucunga abantu bari muri stade.
Ati “Icyo navuga ni uko ntaho dushyigikira cyane. Ntaho twibanda, ntaho wavuga ngo turahengamira ahandi tukahibagirwa. Aho waba wirengagije kuko abafana bajya kureba umupira ni twebwe, imiryango yacu, ntabwo twavuga ngo Leta ihengamira kuri bamwe ikareka abandi.”
Yakomeje agira ati “Icyo ntekereza ni igitutu kiba gihari cy’abaturage, cy’abafana n’icy’amakipe kugira ngo ashobore kwinjiza amafaranga, akomeze kwirwanaho. Ari Minisitiri wa Siporo akunze kuzana iki kibazo mu nama iduhuza kugira ngo tuganire ku myanzuro ijyanye na COVID-19, kandi n’abandi tugenda tubyumva buhoro buhoro, nanjye nageze hano ku kibuga nabibonye. Mujye mwumva ko ibyemezo biba byafashwe ntawe biba bigamije kubangamira, ahubwo ni uko icyorezo kiba cyazamuye ubukana.”
Aha ni ho yashimangiye ko bigoye gucunga abafana bari ku kibuga kuko utababuza kwishima, ariko yizeza ko ubuvugizi buzakomeza gukorwa kugira ngo bongere gukomorerwa.
Ati “Tukumva rero abantu bari ku kibuga, bari mu byishimo, bafannye, ntabwo washyira abantu ku kibuga warangiza ngo ubabwire ngo nimuceceke cyangwa ngo ubabwire ngo reka kwinyeganyeza. Ndagira ngo mbabwire ko tuzakomeza gutumika uko COVID-19 igenda igabanuka, ariko na none uko abantu bakomeza kwikingiza ari benshi.”
Ku wa 14 Werurwe 2020 ni bwo abafana bakumiwe ku bibuga bwa mbere nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda.
Nyuma y’amezi 17, muri Kanama 2021, basubiye ku bibuga mu buryo bwuzuye, bemererwa kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu aho basabwaga kuba barikingije ndetse bipimishije COVID-19.
Ibyishimo byabo barebera imikino ku bibuga ntibyarambye kuko ku wa 19 Ukuboza 2021 hashyizweho amabwiriza mashya abakumira nyuma y’uko hadutse ubwoko bushya bwa COVID-19 “Omicron” bwatumye ubwandu bwongera kuzamuka mu gihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!