Ibi biganiro byahuje aba bombi, ku wa Gatanu, tariki 20 Mutarama 2023, byibanze ku kurebera hamwe aho imyiteguro yo kwakira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho igeze ndetse n’uburyo Abanyarwanda baba hanze na bo bazagira uruhare muri iki gikorwa.
U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kuzakira iki Gikombe cy’Isi giteganyijwe muri Gicurasi 2024. Muri iyi myiteguro harimo kuvugurura Stade Amahoro izafungurwa ku mugaragaro muri iyi mikino.
Tariki 12 Ukwakira 2022, n ibwo mu mu Mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda y’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe “Legends in Rwanda”.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahoze ari abakinnyi bakanyujijeho ku Isi barimo Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Umufaransa Lilian Thuram.
Mu myiteguro y’iki Gikombe cy’Isi irimo kukimenyekanisha, aba bakinnyi bakanyujijeho bazasura imijyi 11 irimo Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan muri Afurika; Brussels, Berlin, Paris na London mu Burayi; Washington DC na Ottawa muri Amerika na Singapore muri Aziya.
Abanyabigwi 40 babiciye bigacika mu mupira w’amaguru barimo Umunya-Cameroun Samuel Eto’o Fils, Umufaransa Claude Makélélé n’Umunya-Brésil Roberto Carlos begerewe mu kumenyekanisha iri rushanwa rizaba mu 2024.
Muri rusange, iki gikombe kizakinwa n’abakinnyi 150 baturutse mu bihugu 40.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!