00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cy’imvururu zahagaritse umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 May 2025 saa 10:04
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye mu Bugesera, wahagaze ku munota wa 52 ubwo Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0.

Ni nyuma ya penaliti itavugwaho rumwe yahawe iyi kipe yari mu rugo, mu gihe na Rayon Sports yagaragazaga ko hari penaliti itahawe ku buryo bwabanjirije ubwo.

Umukino wabanje guhagarara iminota irenga 15, abawuyoboye bemeza ko usubikwa kubera ko abafana bateraga amabuye mu kibuga aho amwe yafashe abasifuzi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko amakuru y’ibyabaye bayamenye ndetse bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri FERWAFA no muri Rwanda Premier League bigahabwa umurongo. Natwe nka Minisiteri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’ izindi nzego tuzabikurikirana.”

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko “impamvu zatumye umukino utarangira ababishinzwe bari kuzigaho”, bityo umwanzuro uzamenyekana mu gihe kitarambiranye.

Inkuru bifitanye isano: Imvururu z’umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports zatumye bamwe bajyanwa mu bitaro (Amafoto & Video)

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze ku munota wa 52 kubera imvururu
Minisitiri Nelly Mukazayire yijeje gukurikirana ikibazo cy'imvururu cyagaragaye kuri uyu mukino wa Shampiyona wabereye mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .