00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri ya Siporo yijeje gukemura ikibazo cya ’ascenseur’ ya Stade Amahoro

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 December 2024 saa 03:32
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yijeje gukemura ikibazo cya ’ascenseur’ yo muri Stade Amahoro ikunze gupfa abantu bakayiheramo iyo habaye igikorwa cyitabiriwe cyane.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, Stade Amahoro yakiriye umukino w’amateka wa APR FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ni umukino witabiriwe bikomeye kuko abantu ibihumbi 45 yakira byari byakubise byuzuye byagiye kwihera ijisho uko abakeba bo mu Rwagasabo batana mu mitwe.

Ku nshuro ya kenshi, ‘ascenseur’ yongeye gupfa nk’iminota isaga 30 abantu bayihezemo. Iyo bigenze gutya ntabwo gutabaza biba byoroshye kuko telefoni ziva ku murongo bityo bigasaba gukubita urugi no gusakuza kugira ngo abari hanze, abe aribo batabaza.

Iki kibazo gikunze kugaragara inshuro zose iyo stade yakiriye ibikorwa bikomeye byitabiriwe n’abantu benshi.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Umunyamakuru wa RadioTV10, Kayiranga Ephrem yatabaje abo bireba kuko iki kibazo kibaye kenshi, maze asubizwa ko bigiye kwitabwaho.

Yagize ati “ Ku yindi nshuro abantu bongeye guhera muri ascenseur ya Stade Amahoro, iminota igera kuri 30. Igiteye impungenge iyo uyirimo network ivaho,ntiwatabaza uhamagara kuri telefoni,usibye gutabaza n’umunwa, ukubita urugi.”

Minisiteri ya Siporo yamusubije ko iki kibazo kigiye gukemurwa.

Yagize iti “Turakorana n’ababishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke. Murakoze.”

Stade Amahoro iheruka kuvugururwa ishyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25 yakiraga mbere.

Ibibazo bya ‘ascenseur’ n’imyinjirize ni bimwe mu byakunze kugaragara nka y’amabavu aterwa n’imihini mishya. Icyakora imyinjirize yo igenda ikemuka.

Minisiteri ya Siporo yijeje gukemura ikibazo cya ascenseur yo muri Stade Amahoro ikunze gupfa iyo habaye igikorwa gikomeye
Mu mukino wa APR FC na Rayon Sports, abantu bongeye guhera muri ascenseur iminota isaga 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .