Minisiteri ya Siporo yatangaje igihe izakomorera indi mikino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kamena 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko bitarenze tariki ya 6 Nyakanga hazaba hamaze gutangazwa indi mikino izakomorerwa nyuma y’uko isubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena 2020 yafatiwemo umwanzuro uvuga ko ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye zemerewe gukomeza. Icyakora siporo ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro irabujijwe.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko guhera ku wa 8 Kamena, imikino ikorwa abantu bategeranye irimo uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking) n’imikino ngororamubiri yemerewe gusubukurwa ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko indi mikino izakomorerwa izatangazwa tariki ya 6 Nyakanga.

Yagize iti “Minisiteri ya Siporo iramenyesha abantu bose ko aya mabwiriza yo ku wa 4 Kamena 2020 (yo gusubukura imwe mu mikino ku wa 8 Kamena) akomeza kubahirizwa mu gihe hagiterejwe raporo ku isesengurya ryimbitse ryerekeye amabwiriza yakusanijwe mu mashyirahamwe y’imikino.”

“Ibindi bikorwa by’imikino byemerewe gusubukurwa bizatangazwa ku wa 6 Nyakanga hashingiwe ku nama zitanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante).”

Minisiteri ya Siporo yakomeje ivuga ko “Ahakorerwa siporo hose hazakomeza gufungwa keretse ahakorerwa siporo zavuzwe haruguru.”

Tariki ya 15 Werurwe 2020 nibwo ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Tariki ya 5 Gicurasi, Minisiteri ya Siporo yagiranye inama na Komite Olempike n’abahagarariye imikino, hemezwa ko hafi imikino (amarushanwa) ishobora gusubukurwa ari muri Nzeri mu gihe imyitozo yatangira muri Kanama.

Amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa COVID-19

  1. Kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa.
  2. Kubahiriza intera ya metero 1,5 hagati y’abakorera siporo n’imyitozo hanze.
  3. Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.
  4. Kwitwararika ku isuku y’ahakorerwa siporo n’imikino hakoreshejwe imiti yemewe yica virusi, gusukura ibikoresho byifashishwa no kwita by’umwihariko ahakorwa kenshi nko ku nzugi.
  5. Mu gihe hakoreshwa inyubako za siporo zo hanze, buri wese agomba kugira ibikoresho bya siporo bye bwite akabigirira isuku, kandi hakirindwa ko bishyirwa hamwe byegeranye n’iby’abandi.
  6. Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira (inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe) ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabasuzuma.
Ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda muri Werurwe kubera Coronavirus mu gihe hari ibyakomorewe tariki ya 8 Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .