Iyi Minisiteri hamwe n’ingaga za siporo mu gihugu, byakoreraga muri Hallmark Center iherereye imbere ya Petit Stade kuva muri Mata 2022 ubwo Stade Amahoro yavugururwaga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], Minisiteri ya Siporo yamenyesheje abayigana ko yatangiye gukorera muri Stade Amahoro ku wa 1 Gashyantare 2025.
Bitandukanye n’uko byari bimeze mbere ya 2022, aho iyi Minisiteri yakoreraga ahateganye n’amarembo manini areba mu Migina, kuri iyi nshuro ibiro byayo biteganye n’ahari ikibuga cyo hanze cy’imyitozo, aharebana na BK Arena.
Kugeza ubu, ingaga za siporo zari zicumbikiwe na Minisiteri ya Siporo zizakomeza gukorera aho zimukiye mu myaka hafi itatu ishize, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko hari gahunda y’uko na zo zizimukira muri Stade Amahoro nk’uko byahoze.
Iyi Stade yavuguruwe ikagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, ni imwe mu zigezweho kuri ubu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!