Minisiteri ya Siporo yahagaritse imyitozo y’amakipe abiri arimo guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yamaze guhagarika umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya Vision FC na Alpha FC yo mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gusanga atubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Vision FC na Alpha FC ziri mu makipe umunani yiteguraga imikino ya playoff yo mu Cyiciro cya kabiri, izaba hagati ya tariki ya 13 n’iya 21 Ugushyingo, mu gushaka amakipe abiri azakina Icyiciro cya Mbere mu 2021.

Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko umwiherero n’imyitozo by’ayo makipe abiri yombi byahagaritswe kuko atubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize iti “Tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Minisiteri ya Siporo yahagaritse umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya Vision FC na Alpha FC nyuma y’ubugenzuzi yakoze igasanga aya makipe atubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu bikorwa bya Siporo.”

Minisiteri ya Siporo ntiyigeze itangaza igihe amakipe yombi ashobora kongera gusubukura umwiherero n’imyitozo kugira ngo yitegura imikino ya playoff.

Mu mikino ya Playoff izatangira ku wa Gatanu, Vision FC yagombaga kuzahura n’Amagaju FC, ariko yaje kuvanwa mu irushanwa nyuma yo gusanga yaragize uburangare bwatumye abakinnyi bayo 11 bandura COVID-19 mu gihe Alpha FC izahura na Rutsiro FC.

Ferwafa yatangaje ko Vision FC ihita ikomeza mu kindi cyiciro.

Alpha FC ni imwe mu makipe abiri yahagarikiwe umwiherero na Minisiteri ya Siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .