Miloplast FC yikuye mu makipe azahatanira gukina icyiciro cya mbere

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Miloplast FC yikuye mu makipe ane agomba guhatanira gukina icyiciro cya mbere cya shampiyona ya 2018/2019, asimbuye Intare FC, yatangaje ko itagikinnye muri iki cyiciro nubwo yari yabonye itike ibiyemerera.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryatangaje uburyo hazashakwa ikipe isimbura Intare FC, ifatwa nk’ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Sorwathe Fc, Pepiniere FC na Gicumbi FC, zatomboye uko zizahura nyuma y’uko Miloplast FC itangaje ko idakeneye guhatanira gusubira mu cyiciro cya mbere yavuyemo umwaka ushize wa shampiyona ibaye iya nyuma.

Imikino izatangira kuwa 25 Nzeri 2018, buri kipe ikazahura n’indi inshuro imwe, igize amanota menshi ikazazamuka.

Amabwiriza yashyizweho avuga ko baramutse banganyije amanota bose harebwa umubare w’ibitego amakipe azigamye, cyangwa amakarita y’umuhondo cyangwa umutuku amakipe yabonye. Abakinnyi bemerewe gusimbuza ni batatu.

Mu gihe amakipe yanganya ari abiri, habanza kurebwa ibitego byabonetse mu mukino wayahuje nyuma hakarebwa ibitego imwe yatsinze cyangwa amakarita.

Abakinnyi bemerewe gukina iyi mikino ni abafite ibyangombwa kandi bakinnye muri shampiyona y’umwaka ushize.

Uko imikino iteganyijwe

Tariki 25Nzeri 2018

Sorwathe Fc vs Pepiniere FC (Stade de Kigali, 15:30)

Tariki 27 Nzeri 2018

Gicumbi FC vs Sorwathe Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Tariki 29 Nzeri 2018

Pepiniere FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15:30)

Miloplast yikuye mu makipe ahatanira kuzaguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza