Amakuru IGIHE ifite ni uko FERWAFA yari yemeye kongera umubare w’abanyamahanga bakava kuri batandatu bakagera ku 10 barimo barindwi babanza mu kibuga, gusa ku munota wa nyuma iri Shyirahamwe ryatangaje ko umubare ukomeza kuguma uko wari umeze, ikintu cyatunguye amakipe menshi.
Gasogi United ifite umukino kuri uyu wa Kane na Mukura VS, yari yajyanye i Huye abanyamahanga umunani yari yiteguye gukoresha ku mukino, gusa byabaye ngombwa ko yitabaza abakinnyi yari yasize i Kigali nyuma y’aho amakuru amenyekanye.
Twasesenguye amakipe yose azakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, dusanga uretse Marines FC, Musanze FC, Bugesera FC, Kiyovu Sports na As Kigali, andi makipe yose azagongwa n’iki cyemezo cyo kugira umubare urenze ukenewe w’abanyamahanga.
APR FC, Police FC na Rayon Sports ni zo zizakorwaho n’iki cyemezo kurusha izindi dore ko buri imwe irengeje abanyamahanga 10, mu gihe amafaranga izi kipe zibahemba ari menshi cyane.
Nk’ubu amakuru avuga ko mu banyamahanga 12 APR FC ifite, abagera ku 10 bahembwa nibura hejuru y’ibihumbi 5$, mu gihe ikipe nka Police FC nayo ifite abanyamahanga bakunze guhemba amafaranga menshi. Ku rundi ruhande, Ikipe nka Rayon Sports, benshi mu banyamahanga bahembwa arenga miliyoni 1.5 Frw.
Kudakinisha abakinnyi bahenze gutya bishobora kuzahendesha amakipe yashoye amafaranga menshi mu kugura aba bakinnyi, akazanakomeza gushora akayabo mu kubahemba.
Muri rusange, abanyamahanga 39 ni bo bazajya baba bari muri Stade kuri buri munsi wa Shampiyona, bivuze ko batazajya bakina.
Hari amakuru avuga ko uyu mwanzuro wa FERWAFA ushobora guhindurwa ariko mu gihe bitagenda gutyo, byasaba amakipe nka Police FC gusubira ku isoko, mu gihe nka Rayon Sports abanyezamu babiri bakuru ari abanyamahanga, ari na ko bimeze kuri ba rutahizamu babiri rukumbi ikipe ya APR FC iserukanye uyu mwaka.
Abanyamahanga bari mu makipe yo mu Rwanda kugeza uyu munsi
- Police FC 14
- APR FC 12
- Rayon Sports 12
- Muhazi United 11
- Mukura VS 9
- Amagaju 9
- Gasogi United 8
- Gorilla 8
- Rutsiro FC 8
- Vision FC 7
- Bugesera FC 5(Bazongerwaho babiri)
- As Kigali 4 (Bazongerwaho babiri)
- MusanzeFC 6
- Etincelles 6
- Kiyovu Sports 5(Bashobora kuzongerwa)
- Marines FC 4
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!