Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mbere yo guhura na Newcastle United mu mukino wa ½ cya Carabao Cup kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025 saa 22:00.
Arsenal yari yavuzwe ku isoko ndetse yari yitezwe, cyane ko iri guhatanira Igikombe cya Shampiyona ariko ikaba ikomeje kugira imvune zitandukanye.
Abajijwe impamvu ataguze umukinnyi, Arteta yagaragaje ko yatengushywe n’uko ikipe ye yabyitwayemo.
Ati “Duhora twifuza kongeramo umukinnyi kugira ngo dukomeze ikipe yacu ariko ni abakinnyi bahita bagaragaza itandukaniro. Kuvunikisha abakinnyi byatugizeho ingaruka. Navuga ko natengushywe ariko na none twagombaga kwitonda mu guhitamo abakinnyi kuko twifuza abagira icyo bongera mu ikipe yacu.”
Arsenal yavunikishije Bukayo Saka na Gabriel Jesus bombi igenderaho mu busatirizi. Yari yitezwe ko izajya ku isoko gushaka abaziba icyuho, aho hari havuzwe rutahizamu wa NewCastle United, Alexander Isak, Ollie Watkins wa Aston Villa n’abandi.
Iyi kipe ikomeje guhatanira Igikombe cya Shampiyona, aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 50 irushwa atandatu na Liverpool ya mbere.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!