00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mikel Arteta ntiyishimiye uko Arsenal yitwaye ku isoko ryo muri Mutarama

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 February 2025 saa 08:47
Yasuwe :

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko yatengushywe no kuba iyi kipe nta mukinnyi yaguze ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2025.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mbere yo guhura na Newcastle United mu mukino wa ½ cya Carabao Cup kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025 saa 22:00.

Arsenal yari yavuzwe ku isoko ndetse yari yitezwe, cyane ko iri guhatanira Igikombe cya Shampiyona ariko ikaba ikomeje kugira imvune zitandukanye.

Abajijwe impamvu ataguze umukinnyi, Arteta yagaragaje ko yatengushywe n’uko ikipe ye yabyitwayemo.

Ati “Duhora twifuza kongeramo umukinnyi kugira ngo dukomeze ikipe yacu ariko ni abakinnyi bahita bagaragaza itandukaniro. Kuvunikisha abakinnyi byatugizeho ingaruka. Navuga ko natengushywe ariko na none twagombaga kwitonda mu guhitamo abakinnyi kuko twifuza abagira icyo bongera mu ikipe yacu.”

Arsenal yavunikishije Bukayo Saka na Gabriel Jesus bombi igenderaho mu busatirizi. Yari yitezwe ko izajya ku isoko gushaka abaziba icyuho, aho hari havuzwe rutahizamu wa NewCastle United, Alexander Isak, Ollie Watkins wa Aston Villa n’abandi.

Iyi kipe ikomeje guhatanira Igikombe cya Shampiyona, aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 50 irushwa atandatu na Liverpool ya mbere.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta yagaragaje ko yatengushywe no kuba iyi kipe itaragiye ku isoko muri Mutarama
Bukayo Saka amaze igihe kinini mu mvune
Gabriel Jesus yagize imvune y'igihe kirekire
Rutahizamu wa Aston Villa, Ollie Watkins ni umwe mu bavuzwe muri Arsenal
Alexander Isak ni umwe mu bo Arsenal yifuje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .